NEWS
Kuki ba Gitifu b’imirenge bambuwe uburenganzira bwo gutanga amakuru?
Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023 hamenyekanye inkuru ivuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirengere batemerewe gutanga amakuru kuko ari inshingano zo ku rwego rw’akarere gusa.
Mu nkuru dukesha KigaliToday ivuga ko mbere yo kujya mu itorero ISONGA ryahuje ba abanyamabanga nshingwabikorwa kuva ku rwego rw’Imirenge kugera ku rwego rw’Intara, ryamaze iminsi itandatu ribera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba kuva tariki 26 Ugushyingo kugeza tariki 02 Ukuboza 2023, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirengere (Gitifu) batangaga amakuru neza kandi ku gihe ariko nyuma yo kuva muri iri torero batagitanga amakuru kuko bambuwe ubwo burenganzira buhabwa Meya w’akarere.
Umwe muri ba Gitifu bo mu Karere ka Musanze, ubwo yari ahamagawe n’umunyamakuru wa Kigali Today we yagize ubupfura, aremera avugana n’umunyamakuru, gusa asaba ko amazina ye adashyirwa ahagaragara.
Yagize ati “Twari tuzi ko ayo makuru mwayamenye, ubwo twari mu itorero i Nkumba batwambuye ububasha bwo kongera gutanga amakuru, ubu amakuru mwajyaga mudushakaho ni ukujya muyabaza ba Meya”.
Yakomeje agira ati “Natwe ni umwanzuro wadutunguye ndetse tubona ko watubangamiye kuko gutanga amakuru ari mu mirenge tuyobora, twabonaga bikwiye ndetse bikanadufasha mu migendekere myiza y’akazi kacu, ariko nta kundi ahubwo umbabarire ntuzongere kumpamagara bitazangiraho ingaruka, gutanga amakuru biri mu maboko ya Meya w’Akarere”.
Mu gushaka gukomeza kumenya ukuri kwabyo, umunyamakuru wa Rwandanews24 yabajije Gitifu uyobora umwe mu mirenge yo mu karere ka Gisagara niba koko ayo makuru ari impamo, asubiza mu ijambo rimwe gusa, “Biri mu nshingano z’akarere”. Umunyamakuru yakomeje amubaza impamvu nyakuri yatumye bamburwa ubwo burenganzira ariko Gitifu ntiyongera gusubiza.
Mu gushaka kumenya icyo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga kuri icyo kibazo cyo kwambura ba Gitifu b’Imirenge inshingano zo gutanga amakuru, dore ko izo nzego zombi (Gitifu n’abanyamakuru), ziri mu nshingano y’iyo Minisiteri, Umukozi wa MINALOC Ushinzwe itumanaho, Havugimana Joseph Curio, yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo cyo gutanga amakuru bakiganiriyeho ubwo ba Gitifu bari mu Itorero, gihabwa umurongo.
Ati “Ni byo koko ikibazo cyo gutanga amakuru mu nzego z’ibanze cyaganiriweho, mu gihe cy’Itorero ryitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, icyo twabashishikarije kandi dukomeje gushishikariza inzego z’ibanze ni ukugira uburyo bunoze bwo gutanga amakuru nyayo”.
Arongera ati “Umukozi w’Akarere wasabwe amakuru, abanza kumenyesha Umuyobozi w’Akarere kugira ngo koko hatangwe amakuru y’Akarere. Yaba Akagari cyangwa Umurenge ni inzego z’Akarere, icyiza ni uko amakuru yatangwa n’urwego rukuriye izindi kuko ari rwo ruba rufite ishusho ngari”.
Yakomeje avuga ko ibyo bidakuraho ko Umuyobozi w’Akarere, ashobora guha uburenganzira uwo mukozi kuba ari we utanga amakuru.
Mu gushaka kumenya icyo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ruvuga kuri iki cyemezo, Umunyababanga warwo, Mugisha Emmanuel, na we yatunguwe no kumva ko hari abayobozi batemerewe gutanga amakuru kandi ko binyuranyije n’amategeko.
Ati “Sindamenya impamvu baba barafashe icyo cyemezo ariko kinyuranyije n’amategeko. Itegeko ry’uko amakuru atangwa, rivuga ko umuntu wese ufite amakuru yatanga mu nyungu za rubanda agomba kuyatanga, ntabwo agomba kuyazigama, cyane cyane iyo ayafitiye gihamya”.
Ingingo ya 38 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kanama 2023, ivuga ko gutanga no guhabwa amabwa amakuru ari uburenganzira bwa buri wese mu gihe bidahungabanya ituze n’umutekano by’igihugu.
Ni mu gihe kandi Ingingo ya 3 na 6 mu Itegeko N° 04/2013 ryo ku wa 08/02/2013 Ryerekeye Kubona Amakuru, ziteganya ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera, ariko mu gihe ayo makuru adahungabanya ituze n’umutekano bya rubanda, kandi ko ari inyungu ku baturage guhabwa amakuru.
Gutanga amakuru no kuhayabwa biri mu nyungu za buri wese kuko iyo amakuru atanzwe, hagaragara ibitagenda neza bigakosorwa ndetse n’ibigenda neza bigashimwa.