Connect with us

NEWS

Meya wa Rulindo n’uwahoze ari gitifu w’umurenge rurageretse, ubuyobozi bw’akarere na Njyanama barumye gihwa

Published

on

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yongeye kujya mu mitsi na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo (NPSC) yari yamusabye gusubiza mu kazi Gitifu w’umurenge yirukanye amurenganya, ayumvisha ko ikwiye guha agaciro impamvu yashingiyeho yirukana uriya mukozi.

Ku wa 7 Ukwakira ni bwo NPSC yari yandikiye Meya Mukanyirigira imwibutsa ko agomba gushyira mu bikorwa umwanzuro yari imaze igihe yaramugejejeho wo gusubiza mu kazi Ndagijimana Froduald wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwirukanye mu kazi Ndagijimana n’abandi bayobozi batandukanye bashinjwa amakosa atandukanye.

Icyo gihe Meya Mukanyirigira yasobanuye ko Gitifu wa Mbogo na bagenzi be birukanwe bazira “kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite”.

Yunzemo ati: “Ubu twarebye abakozi basanzwe bafite ubumenyi mu byo bariya bakoraga ngo babe babikora by’agateganyo kugira ngo serivisi batangaga zikomeze zihabwe abaturage, kandi turihutisha no gushaka abakozi bashya basimbura bariya muri izo nshingano.”

Ndagijimana nk’uko amakuru Rwandanews24 yamenye abivuga, yashinjwaga kujya muri ’système’ y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ndangamuntu (NIDA) agahindura imyirondoro y’umwe mu bana yarimo ikosorwa.

Icyakora NPSC mu ibaruwa yandikiye Meya wa Rulindo, yamusabye gusubiza mu kazi uriya Gitifu “kuko byagaragaye ko atari we wahinduye imyirondoro ivugwa ko ahubwo byakozwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge.”

Ni ibaruwa ikurikira indi baruwa iyi Komisiyo yandikiye uriya muyobozi gusa bikarangira yanze gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe. Rwandanews24 yamenye ko ku wa 22 Ukwakira Meya Mukanyirigira Judith yandikiye Komisiyo y’abakozi ba Leta ayisubiza ku busabe bwo gusubiza mu kazi Gitifu Ndagijimana yari yagejejweho.

Mu ibaruwa iki gitangazamakuru cyaboneye kopi, Meya wa Rulindo yagaragaje ko adashobora gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta isanzwe imukuriye, ahubwo ayisaba kongera gusesengura igaha agaciro impamvu zashingiweho hirukanwa Gitifu Ndagijimana Froduald.

Ni ubusabe uyu muyobozi yagejeje kuri iriya Komisiyo yisunze ingingo zirimo iteka rya Perezida No 021/01 ryo ku wa 24 Gashyantare 2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta, cyane mu ngingo yaryo ya 30, agaka ka 9, aka 10 n’aka 12.

Iyo ngingo iteganya ko umukozi wa Leta afatwa nk’uwakoze “ikosa rikomeye rihanishwa kwirukanwa burundu”; iyo yakoze “ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, yakoresheje nabi ububasha yahawe, atakoze inshingano ze, azikoze nabi, atazikoze ku gihe bigatera ingaruka zikomeye ku rwego cyangwa igihugu […]”.

Meya wa Rulindo kandi yavuze ko yisunze ingingo ya 20 ya ririya teka isobanura icyo ikosa ryo mu rwego rw’akazi ari cyo.

Mukanyirigira Judith Mayor w’akarere ka Rulindo wanze kuva ku izima

Agendeye kuri ziriya ngingo yabwiye Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ati: “Nkurikije uburemere bw’amakosa twagaragaje haruguru uyu mukozi yakoze agaragara mu ibaruwa no 3412/07.0401.04 yo ku wa 20/03/2024 umuyobozi w’akarere ka Rulindo yandikiye Bwana Ndangijimana Froduald kandi afitiwe ibimenyetso; ko ari na cyo ubuyobozi bw’akarere bwahereyeho bumuha igihano cyo kwirukanwa, ku bw’ibyo rero mboneyeho kubasaba kongera gusesengura neza mu bushishozi bwanyu, mugaha agaciro impamvu zashingiweho kugira ngo uyu mukozi ahabwe igihano cyo kwirukanwa.”

Gitifu Ndagijimana Froduald aherutse kubwira itangazamakuru  ko aribyo gukorerwa Imana yonyine ni yo izamurenganura…”.

Muri Mata ubwo uriya munyamabanga Nshingwabikorwa yahagarikwaga burundu, yari amaze ukwezi kumwe agaruwe mu kazi bijyanye no kuba nanone ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwari bwaramuhagaritse by’agateganyo na bwo bikaba ngombwa ko hitabazwa imbaraga za NPSC.

Ndagijimana yari yarahagaritswe ubwo yafungwaga mu Ugushyingo 2023 ku mpamvu na zo “z’amaherere” (yashinjwaga ubutinganyi), gusa nyuma aza kugirwa umwere.

Andi makuru Rwandanews24 yamenye ni uko uyu muyobozi nanone yigeze kuregwa mu rukiko na Meya wa Rulindo “gusinya amafishi y’ingurane z’abaturage” bangiririjwe imitungo ubwo hakorwaga “umuhanda wakozeho n’abayobozi benshi mu karere”, gusa birangira ubushinjacyaha bubuze aho bwahera bumukurikirana.

Rwandanews24 yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo Madame Judith Mukanyirigira yanga kwitaba umunyamakuru wa Rwandanews24.

Iki kinyamakuru nticyacitse intege cyahamagaye ku murongo wa telefoni Vice Mayor ushinzwe ubukungu Bwana Rugerinyange Theonetse avuga ko twavugana na Mayor ko we (Vice Mayor) ari mu nama. Twongeye guhamagara Mayor ntabwo ntiyafata telefoni.

Bwana Dusabirane Aimable Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Rulindo

Rwandanews24 yavuganye na Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Rulindo Bwana Dusabirane Aimable maze avuga ko itegeko rishya rigenga imicungire y’inzego zegerejwe abaturage ritamwemerera kugira icyo avuga kuko imicungire y’abakozi igengwa na komite nyobozi y’akarere ko aribo babazwa iby’uyu mukozi n’abandi bakozi muri rusange b’akarere. Akaba yavuze ko nta details nyinshi afite kuri iki kibazo.