Connect with us

NEWS

Drones yateje ibibazo FARDC muri Kivu

Published

on

Mu gitondo cya none ku wa kabiri tariki ya 22/10/2024, ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), zikorera mu Minembwe zazindutse mu kajagari kenshi, nyuma yuko drone yabo yaburiwe irengero ubwo yerekeraga mu bice bya Runundu.

 

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko kuva igihe cy’isaha ya saa kumi n’ebyiri zo muri iki gitondo cyo ku wa kabiri, abasirikare ba Leta batangiye kuzamuka imisozi mu buryo bwo gushaka drone yabo yabuze.

Bamwe bavaga mu Minembwe centre abandi i Rundu kwa Bikino ndetse abandi bavaga i Gakenke no mu Gahwera, abenshi muri aba bari kuzamuka umusozi  wa Runundu bashaka drone yabo.

Nk’uko aya makuru abivuga n’uko iriya drone yabo yabuze mu masaha ya saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa kabiri.

Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yabwiye Rwandanews24 ko iyi drone yaburiye ahitwa ku Runundu rwa Bakomite ugana kwa Reverend Pasiteri Makombe ahari itorero rya 8ème cepac. Ikaba yabuze ubwo yari yerekeje muri patrol nk’uko byari bisanzwe.

Gusa nta byinshi biravugwa kuri iyi drone kandi nta mutwe n’umwe ingabo za RDC ziratunga urutoki kugira uruhare mwibura ry’iyo drone yabo.

Hagati aho mu Minembwe hari umutekano mwiza, ikizwi n’uko ibyo muri kariya gace bihinduka umunota ku wundi, ariko kuri ubu hari agahenge k’amahoro.