NEWS
Icyorezo cya Marburg gikomeje kotsa igitutu abanyarwanda ngo cyaba cyageze no muri amwe mashuli yisumbuye
Nyuma y’imibare yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ku bijyanye n’icyorezo cya Mariburu, kuri ubu biravugwa muri groupe Scolaire Kimironko ya mbere n’iya kabiri haba hagaragaye abana banduye iyi ndwara.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 aravuga ko hari abana 4 banduye iki cyorezo biga muri Groupe Scolaire Kimironko I bagizwe n’umwana 1 wiga mu mashuli abanza n’abandi batatu biga mu mashuli yisumbuye.
Kuri iki kigo kuwa gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2024, imbangukiragutabara yaje kuri iki kigo mu masaha ya nyuma ya sita itwara aba bana bagaragaza ibimenyetso by’ubwandu bwa Mariburu.
Kuri Kimironko ya II naho bivugwa ko hari umuryango ufite abana bane bagaragaje ibimenyetso by’ubu burwayi ariko babugaragaza bageze mu rugo ku buryo uyu muryango wahamagaye imbangukiragutabara igatwara aba bana kwa muganga.
Ubwo twandikaga iyi nkuru umubyeyi w’aba bana yari akiri kwa muganga ategereje igisubizo kigaragaza nyirizina indwara barwaye.
Ku murongo wa telephone, Rwandanews24 yavuganye n’umuyobozi wa Groupe Scolaire Kimironko I Habanabashaka Jean Baptiste ahakana aya makuru avuga ko nta barwayi ba Marburg bari ku kigo ayoboye.
Abajijwe kuri ambulance yaje ku ishuri gutwara abana barwaye yemeje ko ambulance yahaje ariko ko yajyanye umwana umwe wiga mu mashuri abanza wari wagaragaje ibimenyetso by’uburwayi bw’iki cyorezo nyuma ageze kwa muganga nyuma yo kumusuzuma bamusanzemo malariya.
Bwana Habanabashaka yabajijwe ku bijyanye n’uko bapima umuriro avuga ko nta bikoresho bipima umuriro bafite ariko izindi ngamba zijyanye n’isuku no kwirinda icyorezo zihari kandi zubahirizwa buri munsi abana baganirizwa kuri iki cyorezo bikozwe nawe ubwe ndetse n’abarimu bahigisha.
Rwandanews24,com yagerageje kuvugana n’umuyobozi wa Groupe Scolaire Kimironko ya II ntibyashoboka kuko numero ye itariho.