Connect with us

Sports

Football: Police FC yatwaye Ferwafa Super Cup itsinze APR FC

Published

on

Tariki 10 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium niho habereye umukino wa Ferwafa Super Cup ubanziriza shampiyona uhuze ikipe yatwaye shampiyona( APR FC) niyatwaye igikombe cy’Amahoro (Police FC).

Wari umukino utangiza shampiyona y’umwaka w’imikino 2024-2025.

Ni umukino watangiye wihuta umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi, ku munota wa 9, Niyibizi Ramadhan yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Police FC arawufata.

Ku munota wa 13 Niyomugabo Claude wa APR FC yahaye umupira mubi Pavelh Ndzila awukoraho n’umutwe ugaruka mu izamu Kilongozi awushyira mu izamu ariko ukubita igiti cy’izamu abakinnyi ba APR FC bawukuramo usanga Muhadjiri wa Police FC ateye mu izamu unyura hejuru ya ryo.

Police FC wabonaga irimo irusha APR FC muri iyi minota, ku munota wa 16 yabonye kufura ku ikosa ryakorewe Ani Elijah, yatewe na Muhadjiri ariko Pavelh Ndzila awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

APR FC yabonye kufura ku munota wa 25 yatewe na Ruboneka ariko umunyezamu Patience wa Police FC  awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Mugisha Gilbert wa APR FC yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 27 ariko umunyezamu wa Police FC awufata byoroshye.

APR FC nayo wabonaga yamaze kwinjira mu mukino, Victor Mboama yagerageje guterera inyuma y’urubuga rw’amahina ariko abakinnyi ba Police FC bawohereza muri koruneri.

APR FC yongeye kugira amahirwe ku munota wa 39 ubwo Muhadjiri yateraga kufura ku ikosa yari akorewe ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu widunda mu izamu ntiwajyamo.

Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri

Amakipe yombi yagiye arema uburyo bw’ibitego ariko kuyabyaza umusaruro biragorana.

Ku munota wa 68 APR FC yakoze impinduka 2, Victor Mboama na Mugisha Gilbert basimbuwe na  Mamadou Sy na Richmond Lamptey ni nako k’uruhande rwa Police FC yakuyemo Djibril Akuki hinjiramo Simeon Iradukunda.

Abakinnyi nka Ruboneka Bosco, Niyibizi Ramadhan ku ruhande rwa APR FC bagerageje amahirwe ariko umunyezamu Patience wa Police FC  ababera ibamba.

Ni nako Police FC abarimo Ani Elijah, Hakizimana Muhadjiri bageraje ariko biranga.

Ku munota wa 87, Police FC yakoze impinduka Mugisha Didier yasimbuye Richard Kilongozi ni nako ku ruhande rwa APR FC, Niyibizi Ramadhan yahaye umwanya Tuyisenge Arsene.

Ku munota wa 90, Dushimimana Olivier yahaye umwanya Aliou Souane. Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota ine yinyongera. Iyi minota ntacyo yatanze kumpande zombi Umukino warangiye ari ubusa ku busa bahita bitabaza penalite nk’uko amategeko yabivugaga ko mu gihe amakipe yanganya bahita batera penalite.

Abateye Penalite ku mpande zombi

Ku ruhande rwa APR FC:

Niyigena Clement, Mamadou Sy, Aliou Souane, Byiringiro Gilbert, Umunyezamu Pavelh Ndzila bazinjije,

Abahushije Penalite ku ruhande rwa APR FC ni:

Yussif Seidu Dauda na Richmond Lamptey  umunyezamu wa Police FC yazikuyemo

Abateye Penalite ku ruhande rwa Police FC ni

Hakizimana Muhadjiri, Ani Elijah, Nsabimana Eric Zidane, Mugisha Didier, Iradukunda Simeon na Bigirimana Abedi

Uwahushije Penalite ku ruhande rwa Police FC ni

Yakubu a yayiteye hejuru

Police FC yahiseyegukanye igikombe kuri penalite 6-5,  bayihaye imidali na miliyoni 10 Frw mu gihe APR FC yahawe imidali na miliyoni 5 Frw.