Connect with us

Sports

Football: Rwanda Premier League ifatanyije n’umufatanyabikorwa wayo Gorilla Games yahembye indashyikirwa mu mwaka w’imikino 2023-2024

Published

on

Ibi bihembo byateguwe mu rwego rwo gushimira abakinnyi, abatoza,abasifuzi n’abanyamakuru bagaragaje umwihariko mu mwaka w’imikino wa 2023-24 mu birori byabereye ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) byatambukaga imbonankubone kuri Televiziyo y’u Rwanda na KC2 

Ibi bihembo bitegurwa na Rwanda Premier League ku bufutanye na Gorilla Games bizajya biba buri mwaka mu kuzirikina ababaye indashyikirwa n’abatanze umusaruro ufatika mu iterambere rya siporo y’u Rwanda.

Ibihembo byatanzwe  nyuma y’itora ryakorewe ku rubuga rwa internet aho amajwi y’abafana  yarafite 10%, ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League na Gorilla Games amajwi  yari 10% mu gihe akanama nkemurampaka kari gafite 80%.

Uko ibihembo byatanzwe

Abatsinze ibitego byinshi

Aha ho nta matora yabaye kuko abahatanaga bose uko ari babiri aribo: Ani Elijah wa Bugesera FC ubu uri muri Police FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri Shampiyona bakaba ari bo batsinze ibitego byinshi.

Umutoza w’umwaka

Aha abatoza batatu nibo bahatanira iki gihembo aribo: Thierry Froger watozaga (APR FC), Ubu akaba yaramaze gutandukana nayo akaba yibereye iwabo mu bufaransa, Habimana Sosthène (Musanze FC),  na Ahfamia Lofti (Mukura VS&L)

Iki gihembo cyegukanwe na Thiery Froger watozaga APR FC 

Umukinnyi w’umwaka

Iki gihembo cyarimo gihatanirwa n’abakinnyi batatu, ni nacyo gihembo nyamukuru, gusa igitangaje abakinnyi babiri barimo nta n’umwe wigeze aza mu bakinnyi b’ukwezi aribo: Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Ani Elijah (Bugesera FC) Ubu ari muri Police FC ndetse na Muhire Kevin (Rayon Sports FC)

Iki gihembo cyegukanwe na Muhire Kevin wa Rayon Sports FC watsinze ibitego 6 ndetse atanga n’imipira 11 yavuyemo ibitego.

Umunyezamu w’umwaka

Iki gihembo cyarimo gihatanirwa n’abazamu batatu, harimo babiri bakibonye buri ukwezi n’undi umwe utarigeze akibona na rimwe. Icyo bahuriyeho bose bagumye mu makipe yabo aribo: Pavelh Ndzila (APR FC),Nicolas Ssebwato (Mukura VS) na Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports Club)

Iki gihembo cyegukanwe na Pavelh Ndezila wa APR FC  yakinnye imikino 29, muriyo mikino 16 ntiyigeze atsindwamo igitego

Umukinyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21)

Iki gihembo kirimo guhatanirwa n’abakinnyi batatu aribo :  Iradukunda Elie (2006) – Mukura VS&L ,Iradukunda Pascal (2005) – Rayon Sports FC na Muhoza Daniel (2006) – Etoile del’Est FC

Iki gihembo cyegukanwe na Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS&L

Igitego cy’umwaka

Iki gihembo cyahatanirwaga n’abakinnyi batatu aribo: Tuyisenge Arsène /Rayon Sports ubu ari muri APR FC (Muhazi United vs Rayon Sports FC), Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile de l’Est vs Marines), Ishimwe Jean René /Marines FC (APR FC vs Marines)

Iki gihembo cyegukanwe na Tuyisenge Arsène APR FC 

Umusifuzi w’umwaka w’umugabo

Umusifuzi w’umwaka w’umugabo,yatowe na komisiyo y’imisifurire muri Ferwafa,bakaba baratoye umusifuzi mpuzamahanga Ruzindana Nsoro

Umunyamakuru w’umwaka mu bagabo

Iki gihembo cyahatanirwaga n’abanyamakuru barindwi (7) aribo: Karenzi Sam (Fine FM),Rugaju Reagan (RBA),Kayiranga Ephrem (Ishusho TV),Hitimana Claude (Radio10),Niyibizi Aimé (Fine FM),Kayishema Thierry (RBA) na Rugangura Axel (RBA)

Iki gihembo cyegukanwe na Sam Karenzi wa Fine FM

Umunyamakuru mwiza w’umwaka w’umugore

Iki gihembo cyarimo gihatanirwa n’abanyamakuru babiri aribo: Rigoga Ruth (RBA) na Ishimwe Adélaïde (TV10).

Iki gihembo cyegukanwe na Rigoga Ruth (RBA)

Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka

Kick-off (RBA),Bench ya Siporo (Isibo TV),Zoom Sports (TV10), I Sports (Ishusho TV)

Iki gihembo cyegukanwe na Kick-Off cya RBA gikorwa na Kayishema Tity na Rigoga Ruth 

Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka

Iki gihembo kirimo guhatanirwa n’ibinyamakuru bitanu byandika aribyo

IGIHE,Inyarwanda,Isimbi,The New Times na Rwanda Magazine

Iki gihembo cyegukanwe nk’ikinyamakuru IGIHE

Hatowe ikipe y’umwaka y’abakinnyi 11

Inyuma: Pavel, Kubwimana Cédric, Ishimwe Christian, Clément Niyigema, Shafiq Bakaki (Musanze)

Hagati n’Imbere: Ruboneka,Muhire,Rukundo,Muhadjiri, Ani Elijah na Victor Mbaoma