Connect with us

Sports

Football: Rwanda Premier League ifatanyije na Gorilla Games bagiye guhemba abahize abandi mu mwaka wa 2023-2024

Published

on

Ku nshuro ya mbere Rwanda Premier League ifatanyije n’umuterankunga wayo Gorilla Games igiye guhemba ku nshuro ya mbere abahize abandi mu mwaka w’imikino 2023-2024.

Ibi birori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2023/2024, byagombaga kubera muri Kigali Serena Hotel ku wa 15 Kamena 2024, byaje gusubikwa kuko cyahuriranye n’umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports FC na APR FC mu gikorwa cyiswe Umuhuro muri Stade Amahoro yarimaze imyaka ibiri irimo kuvugigurirwa, maze uwo muhango wimurirwa tariki 9 Kanama 2024.

Rwanda Premier League igiye guhemba ibyiciro 16 birimo abatoza, abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-24 mu birori bizabera ku cyicario cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) bigatambuka imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda na KC2 mu gihe mbere byari biteganyijwe kubera muri Kigali Serena Hotel.

Ibihembo bigiye gutangwa nyuma y’itora ryakorewe ku rubuga rwa internet aho amajwi y’abafana  afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League na Gorilla Games amajwi  afite 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kazaba gafite 80%.

Abatsinze ibitego byinshi

Aha ho nta matora azaba kuko Ani Elijah wa Bugesera FC Ubu wagiye muri Police FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri Shampiyona bakaba ari bo batsinze ibitego byinshi.

Buri umwe azahabwa igikombe ariko igihembo cya miliyoni 3 Frw bazakigabana, buri umwe azahabwa miliyoni 1,5 Frw.

Umutoza w’umwaka

Aha abatoza batatu nibo bahatanira iki gihembo

Thierry Froger (APR FC), Ubu akaba yaramaze gutandukana nayo akaba yibereye iwabo mu bufaransa agitataniye aribo:

Habimana Sosthène (Musanze FC), ndetse n’ubu akaba akiyabarizwamo ndetse na

Ahfamia Lofti (Mukura VS)

Umukinnyi w’umwaka

Iki gihembo kirimo guhatanirwa n’abakinnyi batatu, ni ntacyo gihembo nyamukuru, gusa igitangaje abakinnyi babiri barimo nta n’imwe wigeze aza mu bakinnyi b’ukwezi aribo:

Ruboneka Jean Bosco (APR FC)

Ani Elijah (Bugesera FC) Ubu ari muri Police FC 

Muhire Kevin (Rayon Sports)

Umunyezamu w’umwaka

Iki gihembo kirimo guhatanirwa n’abazamu batatu, harimo babiri nakubonye buri ukwezi n’undi umwe utarigeze akibona na rimwe. Icyo bahuriyeho bose bagumye mu makipe yabo aribo:

Pavelh Ndzila (APR FC)

Nicolas Ssebwato (Mukura VS)

Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports Club)

Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y’imyaka 21)

Iki gihembo kirimo guhatanirwa n’abakinnyi batatu aribo :

  • Iradukunda Elie (2006) – Mukura VS
  • Iradukunda Pascal (2005) – Rayon Sports
  • Muhoza Daniel (2006) – Etoile del’Est

Igitego cy’umwaka

Iki gihembo kirahatanirwa n’abakinnyi batatu aribo:

  • Tuyisenge Arsène /Rayon Sports ubu ari muri APR FC (Muhazi United vs Rayon Sports
  • Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile de l’Est vs Marines)
  • Ishimwe Jean René /Marines FC (APR FC vs Marines)

Umukinnyi w’umwaka mu bagore

Umukinnyi w’umugore watsinze ibitego byinshi

Umutoza w’umwaka w’umugore

Umusifuzi w’umwaka w’umugabo

Umusifuzi w’umwaka w’umugore

Umunyamakuru w’umwaka mu bagabo

Iki gihembo kirimo guhatanirwa n’abanyamakuru barindwi aribo :

  • Karenzi Sam (Fine FM)
  • Rugaju Reagan (RBA)
  • Kayiranga Ephrem (Ishusho TV)
  • Hitimana Claude (Radio10)
  • Niyibizi Aimé (Fine FM)
  • Kayishema Thierry (RBA)
  • Rugangura Axel (RBA)

Umunyamakuru w’umwaka w’umugore

Iki gihembo kirimo guhatanirwa n’abanyamakuru babiri aribo:

  • Rigoga Ruth (RBA)
  • Ishimwe Adélaïde (TV10)

Ikiganiro cya Radio cy’umwaka

Iki gihembo kirimo guhatanirwa n’amaradio atatu ariyo :

  • Urubuga rw’Imikino (RBA)
  • Urukiko (Radio10)
  • Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM)

Ikiganiro cya televiziyo cy’umwaka

Iki gihembo kirimo guhatanirwa n’amateleviziyo ane ariyo:

  • Kickoff (RBA)
  • Bench ya Siporo (Isibo TV)
  • Zoom Sports (TV10)
  • I Sports (Ishusho TV)

Ikinyamakuru cyandika cy’umwaka

Iki gihembo kirimo guhatanirwa n’ibinyamakuru bitanu byandika aribyo


  • IGIHE
  • Inyarwanda
  • Isimbi
  • The New Times
  • Rwanda Magazine