NEWS
Ishyaka DGPR ryagaragaje impamvu Dr Frank Habineza akwiye kuba Perezida wa Repubulika.
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR Ntezimana Jean Claude aravuga ko Ari ngombwa gutora Dr Habineza Frank kugira ngo bafunge burundu ibigo by’inzererezi no gukuraho igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30.
Uyu mugabo unashinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri iri shyaka, yabitangarije I Musanze ubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite b’iri shyaka, mu ijambo yagarutse ku mpamvu Ari ngombwa gutora Dr Habineza Frank kuko aribwo bazaba gufata ibyemezo bigoranye gufata Ari abadepite gusa.
Muri ibyo bibazo by’ingutu harimo igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo ndetse no gufunga burundu ibigo byitwa ibigo by’inzererezi (transit center). Ati : “ Birakwiye ko mutora Dr Frank Habineza kugira ngo agire ijambo rikomeye rizatuma akuraho burundu ibyo BIGO akimara gutorwa”.
Mu ijambo rye Dr Habineza Frank umukuru w’ishyaka DGPR, agaruka kuri ibi bibazo yasabye abaturage b’akarere ka Musanze kumugirira icyizere azakuraho ibi BIGO byari byarutsweho nanone n’abaturage bavuga ko bibabangamiye.
Ati:”Niba muvuga ko transit Center Ari ikibazo twe tubafitiye igisubizo cyihuse. Nimutugirira icyizere tuzahita dufunga ibi BIGO ndetse n’ahandi hose hatazwi hafungirwa abantu.”
Mu bindi azakuraho akimara gutorwa harimo gukuraho igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 ndetse no gutanga indishyi z’akababaro ku muntu wese wafunzwe azira ubusa.
Uyu mukuru w’ishyaka akaba na Kandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yashoje kuri iyi ngingo avuga ko umuntu wese wagize uruhare mu gutuma umuturage afungirwe ubusa nawe azajya ahanwa nk’umuyobozi wese wahombeje leta.