Connect with us

NEWS

Gicumbi: Bahize kuzatora Dr Habineza Frank na DGPR

Published

on

Kuwa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024, mu murenge wa Byumba, akagari ka Gacurabwenge, Dr Frank Habineza Kandida ku mwanya wa Perezida ubwo yiyamamazaga yabwiye abaturage ko nibabagirira icyizere abakoresha mutuelle bazajya babona umuti  muri farumasi, kurwanya akarengane ndetse no gushinga ibibuga by’imikino mu BIGO by’amashuri. Abaturage bakaba bamwijeje ko bazamutora 100%

Ati ” Nitwe ba mbere bavuze ko muri 2017 nitujya mu nteko tuzagaburira abana ku ishuri Kandi bakabona ifunguro  ku ishuri. Ubu amashuri yose arabona  ”

Avuga ko ubu igisigaye Ari ukubona ifunguro rihagije Kandi rifite intungamubiri zihagije.

Agaruka kuri Sport avuga ko kuri buri shuri hazaboneka ibibuga by’imikino. Gukomeza kugera ku kagari. Avuga Kandi ko kuri buri kagari hazaboneka ibibuga by’imikino, ndetse na sale y’imyidagaduro abana bashobora kureberaho imyidagaduro.

Yakomeje avuga ko muri buri murenge hazashyirwaho ishuri ry’icyitegererezo ryigisha imikino.

Mu bindi yavuze n’ibijyanye no gutunganya amata Aho muri aka KARERE bagira umukamo mwinshi ariko batagira ikusanyirizo ry’amata. Avuga ko nibabagirira icyizere bazashyiriraho uruganda rutunganya amata akavanwamo byinshi bizagurishwa bagakuramo byinshi.

Ku birebana na Transit Center ivugwa ahitwa Rukomo n’ahandi mu gihugu yavuze ko bakimara gutorwa mu kwezi kwa cyenda transit center zose mu gihugu zizakurwaho.

Nyuma ya Transit Center nanone hazakurwaho burundu igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 ndetse abafunzwe 30 bakaza kuba abere bazahabwa indishyi z’uko barenganyijwe.

Muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza cyitabiriwe n’imbaga nini y’abaturage b’akarere ka Gicumbi, abaturage bamwijeje ko bazamutora 100%.