Connect with us

NEWS

Rutsiro : Hon Dr Frank yashimiwe bikomeye n’abaturage

Published

on

Kuri uyu wa  3Nyakanga 2024, ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ku munsi waryo wa 12 ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu kagari ka Gasiza umurenge wa Musasa mu KARERE ka Rutsiro Aho abaturage ku bwinshi bari bitabiriye ibirori.. Umwe muri ABA baturage akaba yageneye impano Dr Frank Habineza kuba yaratumye abana babona ifunguro ku ishuri.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR Dr Frank Habineza yagarutse ku kibazo yagejejweho n’abaturage Ari depite ko ibyinshi muri byo byarakemutse afatanyije n’inzego zibanze.Avuga ko mu byo bavugaga biyamamaza ko 70% byagezweho.

Mu 2017 yiyamamaza yavuze ko ntatorwa umwana wiga azajya abona ifunguro ku ishuri Kandi rishyushye rinahagije. Avuga ko nibatorwa bazanoza neza imirire y’umwana ku ishuri Aho umwana azajya abona ifunguro rihagije umwana akarya agahaga ndetse rifite intungamubiri zihagije.

Abaturage ba Musasa Kandi basabye Dr Frank Habineza ko isoko ryabo ryakubakwa bakareka kwicwa n’izuba n’imvura nibatorwa bazakurikirana iki kibazo bakubakira abaturage iri soko.

Uyu murenge Kandi ufite ikibazo cy’amazi adahagije, Dr Frank Habineza yijeje abaturage ba Musasa ko ntatorwa buri muturage mu Rwanda azabona amazi ahagije byibura litiro ku munsi Kandi ku buntu ushaka amazi arenze litiro 100 azajya yiyishyurira arenze ayo.

Ku kibazo ishyaka DGPR ryagejejweho n’abaturage bo mu murenge wa Boneza bavugaga ko bafite ishuri ryigisha imodoka namara bo baroba nta modoka bafite. ABA baturage bari bifuje ko bahabwa ishuri ribigisha ibijyanye no kuroba.

Dr Frank Habineza akaba yijeje abanya Rutsiro ko natorwa n’ishyaka rye bazashyiraho ishuri ryigisha imyuga ijyanye n’ibiboneka muri aka KARERE.

Umwe mu baturage batuye muri uyu murenge yashimiye Dr Frank Habineza kuba yaratumye abana babo barya ku ishuri. Uyu muturage akaba yahaye Dr Frank Habineza igitoki ndetse n’amatunda.

Dr Frank Yamushimiye ndetse anamwifuriza umugisha uturuka ku Mana.