Connect with us

NEWS

U Rwanda rugomba kwirwanaho igihe cyose ruzaterwa

Published

on

 

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri Nyakanga 2024, Umuyobozi w’ishyaka DGPR ndetse akaba na Kandida ku mwanya wa Perezida yagarutse ku mutekano uvugwa mu KARERE Aho yatangaje igihe cyose u Rwanda rwaterwa rugomba kwirwanaho natwe rugishije inama.

Kuba Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yaragiye yigamba kenshi azatera u Rwanda, uyu mukuru w’ishyaka DGPR akaba na Kandida Perezida mu matora ateganyijwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2024, yavuze ko u Rwanda rugomba kwirwanaho rutagombye kugira uwo rugisha inama ahanini rugamije kuri ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage.

Kimwe Kandi no kuri M23 ikomeje kuraswaho na FARDC n’abo bafatanyije. Atariye iminwa cg se ngo ace ku ruhande yavuze uyu mutwe wavutse nyuma y’uko ubwicanyi no kurya abantu byari byibasiye abaturage abenshi bafitanye isano na M23 bityo ko nawo ukwiye kwirwanaho ukirinda kuko bidakozwe warimburwa hamwe n’abagize umuryango wabo.

Avuga ko kugira ngo intambara irangire hakwiye kuba ibiganiro by’amahoro kuko nibyo birangiza burundu ikibazo.

Akaba yaranenze cyane imiryango mpuzamahanga babona abarenga ku masezerano ariko ntibabafatire ibihano. Ubwo yiyamamaza mu KARERE ka Rubavu mu murenge wa Kanama mu gasanteri ka Mahoko, iki kibazo yari yakigarutseho Aho yari yasabye ko umuryango mpuzamahanga wakwisubiraho, abica amasezerano bagafatirwa ibihano.