Connect with us

NEWS

Gushyira Agronome ku kagari imwe migambi mishya ishyaka DGPR rizaniye abanyarwanda nirimara gutorwa

Published

on

Umuyobozi w’ishyaka rigamije Demokarasi no kurengera ibidukikije Hon Dr Frank Habineza yabwiye abaturage bo mu murenge wa Tyazo ahazwi nka Kanjongo mu KARERE ka Nyamasheke ko nibamutora bagatora n’abadepite b’iri shyaka ko service zimwe na zimwe zibarizwa ku murenge zizamanurwa ku kagari.

Ni mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa 10, iri shyaka DGPR ryakorewe muri centre ya Kanjongo kuri uyu wa mbere tariki ya 1Nyakanga 2024.

Umuyobozi w’iri shyaka  akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida Dr Frank Habineza, yabwiye abarwanashyaka ba DGPR ndetse n’abaturage ba Kanjongo bari bitabiriye iki gikorwa ko naramuka atowe hari services zimwe na zimwe zakorerwaga ku rwego rw’umurenge zizamanurwa zikaza ku kagari mu rwego rwo korohereza abaturage no kubagezaho ku gihe izo service.

Zimwe muri izo service harimo service ijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi. Ngo iri shyaka nirimara gutorwa bazazana Agronome hamwe na Veterineri bakoreraga ku murenge kuza gukorera ku kagari kugira ngo bafashe abaturage kubona mu buryo bwihuse Kandi bunoze ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kwigisha abaturage ibijyanye no guhinga no korora bagamije kwiteza imbere.

By’umwihariko muri aka KARERE gakora ku kiyaga cya Kivu bazafashwa kubona imbuto z’amafi n’ibiryo byayo ndetse no kubafasha kwiteza imbere binyuze muri ubu bworozi bakora.

Ibihumbi n’ibihumbi by’Imbaga y’abaturage yari yaje kwitabira iki gikorwa cyo kwiyamamaza, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byashojwe no kwizeza Dr Frank Habineza n’ishyaka DGPR ko bazabahundagazaho amajwi yabo.