NEWS
Rusizi: Ishyaka DGPR rizazana gari ya moshi no kudafunga imipaka n’ibihugu bituranyi
kuri uyu wa mbere tariki ya 1Nyakanga 2024, ishyaka rya Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR, ryatangaje ko ritazemera na Gato gufungwa umupaka uko ushatse ko niritorwa rizashyiraho uburyo kubyuka ugafunga umupaka uko ushaka bitazashoboka.
Hon Jean Claude Ntezimana Umunyamabanga mukuru w’ishyaka aka umwe mu bakandida depite 50 ba DGPR ndetse akaba ashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Dr Frank Habineza, yatangarije abanya Rusizi bo mu murenge wa Kamembe ko batashimishijwe na Gato no kuba u Burundi bwarafunze umupaka.
U Rwanda rwo ntirwigeze rufunga imipaka yaryo n’u Burundi, ibiri amambu u Rwanda rukaba rwarasinye amasezerano yo guha umuriro u Burundi na Tanzania ariko ntibwigeze bufunga umupaka n’u Burundi cg ngo bwime umuriro u Burundi.
Na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) u Rwanda naho rufitanye amasezerano yo kubaha umuriro, ariko ntirwigeze rufunga imipaka na RDC.
Iki cyongeye kugarukwaho na Perezida w’iri shyaka akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza avuga ko bazashyiraho politiki mpuzamahanga ibuza ibihugu gufungwa imipaka burundu ku rwego mpuzamahanga.
Ati : ” Ibihugu bigomba gukemura ibibazo bifitanye mu mahoro nta guhutaza umuturage cg se ngo bafunge imipaka babuze abaturage batuye ibyo bihugu guhahirana.”
Ku birebana n’ibikorwa remezo, Hon Dr Habineza Frank yavuze ko nibatorwa bazashyiraho umuhanda UCA hejuru y’ikivu ku buryo abaturage bazajya bagenderana nta nzitizi.
Avuga Kandi nibatorwa bazashyiraho imihanda y’ibimodoka bisa nka gari ya moshi byihuta nabyo bigashyirwa mu mihanda bityo bikazihutisha iterambere n’ubuhahirane HAGATI y’abanya Rusizi n’utundi turere tugize igihugu cy’u Rwanda.
Iki gikorwa cyo kwamamaza ku nshuro ya 10 cyabereye mu murenge wa Kamembe mu KARERE ka Rusizi yitabiriwe n’imbaga y’abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari bafite amatsiko yo kumva imigabo n’imigambi y’ishyaka DGPR.