NEWS
DGPR izagabanya imyaka ya Pansion inashyireho umushahara fatizo
kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024, ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ku munsi wa 9 wo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika n’abadepite ryatangaje ko niriramuka ritowe rizagabanya imyaka ya pansiyo,gushyiraho umushahara fatizo ndetse no kongera umubare w’abadepite.Ibi byatangarijwe mu kagari ka Rango A umurenge wa Mukura mu KARERE ka Huye.
Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka Hon Ntezimana Jean Claude akaba Ari umukandida ku mwanya w’ubudepite muri iri shyaka, yatangarije ku mugaragaro ko ishyaka ryabo niriramuka ritowe rizagabanya imyaka ya pansiyo ikava ku myaka 65 ikagera kuri 60 naho ubyishakira akayihabwa ku myaka 55.
Ku myaka 65 ya pansiyo ngo byari byaragaragayeho ko uyifata utagifite imbaraga ntacyo wakwikorera. Byibura ku myaka 60 umuntu azaba akibasha gushikura n’akanyama.
Ibi byashimangiwe na Perezida w’iri shyaka ndetse akaba na Kandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza avuga ko bizafasha abanya muri iyi pansiyo kubona akanya ko kuyirya.
Hon Dr Frank Habineza yagarutse ku birebana n’abadepite avuga ko nk’uko abaturage benshi babisabye bifuje ko umubare w’abadepite wakwiyongera ndetse iri shyaka naryo ryabishimangiye rivuga ko natorwa n’ishyaka rye rigatorwa bazazamura umubare w’abadepite.
Ati ” Nitwavuga ngo haziyongereho umubare runaka ariko ukurikije umubare w’abaturage bose ndetse n’umubare w’abatora byibura buri baturage 100,000 bahagararirwa n’umudepite”
Nanone Kandi yongeye kugaruka ku mushahara fatizo avuga ko abakozi bakwiye kugira umushahara fatizo buri muntu akagira umushahara akorera ku munsi bikazagabanya abahabwa umushahara w’intica ntikize gutangwa n’abakoresha badafite icyo bashingiyeho.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu munsi cyitabiriwe n’imbaga y’abaturage bari bafite amatsiko yo kwirebera umukandida wabo.