NEWS
“Abagabo basambanya abana bakwiye gushahurwa.” Umudepite yasabye ko hashyirwaho iryo tegeko
Mwantum Dau Haji uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, yasabye ko hashyirwaho itegeko rigena ko abagabo basambanya abana n’abafite ubumuga bajya bakatwa imyanya ndangagitsina (gushahurwa).
Ni ingingo uyu mugore yagarutseho mu mpera z’iki cyumweru ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Tanzania, baganiraga ku ngengo y’imari igomba guhabwa Minisiteri ifite mu nshingano ibijyanye n’umuryango, abagore n’uburinganire.
Depite Mwantum Dau Haji yagaragaje ko ikibazo cy’abagabo basambanya abana n’abafite ubumuga kigenda kirushaho gufata indi ntera muri iki gihugu, asaba ko hashyirwaho itegeko rikomeye ryo kubakumira.
Ati “Dukwiriye gushyira itegeko ryo gushahura ku ngufu abantu bahamwa n’ibyaha byo gusambanya abana n’abafite ubumuga.”
Yavuze ko ikindi gishobora gukorerwa aba bantu ari ukubatera imiti ituma batongera kugira ubushake bwo gukora imibonanano mpuzabitsina.