Sports
Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yemeje ko ari mu makipe yifuza Kylian Mbappe
Umutoza wa arsenal aganira n’itangazamakuru mbere y’umukino afitanye na Burnley kuwa gatandatu saa kumi nimwe abanyamakuru bamubajije ku makuru avuga ko Arsenal yifuza umukinnyi w’umufaransa Kylian Mbappe wamaze kubwira ikipe ye ya Paris Saint -Germain ko atazongera amasezerano kuko ayo afite azarangira mu kwezi kwa gatandatu
Arteta yavuze ko nk’umukinnyi uzaba adafite ikipe akinira kandi akaba ari umukinnyi ufite impano idasanzwe ati “buri kipe iyo ariyo yose yamwifuza akomeza avuga ko kandi Arsenal nayo ari ikipe ikomeye yifuza gutwara ibikombe bitandukanye birumvikana iba igomba gushaka abakinnyi beza kandi bafite impano”
Arteta akomeza avuga ko bivugwa mu buryo butandukanye gusa yahamije ko Arsenal yifuza kylian mbappe
Mbappe ni umukinnyi ufite impano idasanzwe kubera ko ku myaka ye 25 yamaze gutwara igikombe cy’isi 2018 ariwe uyoboye ikipe y’igihugu y’abafaransa , yatwaye kandi ligue 1 eshanu muri Paris saint -Germain, atwara coupe de la ligue ebyiri , atwara coupe de France eshatu , atwara trophee des champions eshatu , abatwara UEFA Nations league imwe n’ikipe y’igihugu y’abafaransa.
Gusa mbappe yatwaye ligue 1 imwe n’ikipe yazamukiyemo yitwa as monaco ibikombe byose mbappe amaze gutwara ni ibikombe 15 kuva yakina nkuwabigize umwuga amaze gutsinda ibitego 316 atanga imipira ivamo ibitego 129 ubwo byose ubiteranyije yagize uruhare mu bitego 425
Kylian Mbappe yifuzwa n’amakipe arimo real Madrid, Arsenal ndetse na Liverpool.