NEWS
Huye: Abaturage baracyagorwa n’ingendo kandi bafite umuhanda wa kaburimbo
Bamwe mu baturage batuye mu bice bya Sahera mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura, bavuga ko bishimiye umuhanga wa Rango Sahera bahawe, ariko ko bagifite ikibazo cy’uko ntamodoka zitwara abagenzi zihagera. Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere bwizeza abaturage ko niba hari abagenzi n’imodoka bagiye kuzibaha.
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko batewe ibyishimo n’umuhanda Rango Sahera. Bavuga ko utaraza wahoraga wangirika kubera imvura, ndetse abantu benshi bagatinya kuhanyuza ibinyabiziga byayo kugira ngo bitangirika, bigatuma bahendwa no gukora urugendo rugana mu mujyi cyane ko ukoreshwa cyane n’abaturage bajya mu masoko yo mu mujyi wa Huye.
Gusa ariko ngo kugeza uyu munsi ntamodoka itwara abagenzi zijyayo, impe mu mpamvu zituma bakomeza guhendwa n’ingendo kuko batega moto cyangwa bakagenda n’amaguru.
Nyiramayira Speciose yagize ati, “Twishimiye cyane uyu muhanda kuko waradufashije, ariko ntamodoka zitwara abagenzi zihagera. Ubu umuntu yajya atanga nka 300 akagera mu mujyi none kuri moto ni 1000. Ubwo se urumva n’ubundi bitakigoranye? Ndasaba ko baduha imodoka.”
Tuyizere Jean Paul na we yunzemo ati, “Oya ni ukuri bazaduhe imodoka kandi bashyireho amafaranga make. Wenda nk’umuntu ujyiye muri gare cyangwa mu Rango yihute. Ubu se urabona iyi kaburimbo itagira imodoka, atari uguhomba. Twabonye bayishyizemo tugira ngo ikibazo cy’urugendo kirakemutse ariko rwose haracyabura iyo modoka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwavuze ko bwigeze gushyiramo imodoka ihakorera ariko ngo ba nyirazo babura abakiriya maze nabo basa nkaho baharetse. Ubu buyobozi bwakomeje buvuga ko banategereje ko RURA izashyiraho ibiciro byaho, kugira ngo bikorwe mu buryo bwubahirije amategeko, ariko mu gihe ibyo bitarakorwa, bagiye kongera kuvugana n’abafite bakareba uko icyo kibazo cyakemuka.
Sebutege Ange umuyobozi w’akarere ka Huye yagize ati, “Nko mu kwezi kwa kabiri muri 2022, twigeze gushyiramo imodoka ndetse nabagena ibyapa zahagararagaho, ariko ba nyirimodoka kuko baba bashaka amafaranga, baburayo abagenzi baba baharetse. Gusa niba abagenzi bahari koko, tugiye kwongera kuvugana nabo haboneke imodoka ibafashe, mu gihe tugitegereje ko RURA ishyiraho ibiciro byaho. Vuba rwose birakemuka.”
Umuhanda Rango_Sahera ureshya na kilometero 2 na metero 600, watashywe ku mugaragaro ku wa 4 Nyakanga 2021. Ni umuhanda ukoreshwa n’abaturage batandukanye baturuka mu bice bitandukanye byo mu karere ka Gisagara mu mirenge ya Kansi, Kigembe, Nyanza na Mugombwa ndetse n’abo mu karere ka Huye bya Sahera na Buvumu mu murenge wa Mukura. Ukoreshwa n’abaturage baba bagiye mu masoko atandukanye yo mu ujyi wa Huye ndetse no muri gare bagiye gukora ingendo za kure.