NEWS
Korea y’epfo ntawuzongera kuharira imbwa kuva 2027
Korea y’Epfo yemeje itegeko ribuza abantu kuzongera kurya no kugurisha inyama z’imbwa muri iki gihugu kuva muri 2027.
Ni tegeko rifite gahunda yo gukuraho burundu umuco warumaze imyaka myinshi muri Korea wo kurya imbwa.
Iri tegeko rivugako abazafatwa babaga imbwa bazajya bahabwa igihano bagafungwa igifungo gishobora no kugera kumyaka itatu mugihe abazorora kugirango bazirye bo bazajya bahanishwa igihano gufungwa igifungo gishobora no kugera kumyaka ibiri.
Nubwo bimeze bityo ariko iri tegeko rizatangira gukurikizwa guhera mwaka wa 2027 nukuvuga mumyaka itatu irimbere uhere ubu. bakaba basobanuye ko impamvu bashyizeho igihe kinini aruko iki gihugu gishaka gufasha abaturage bakoraga ibyo bikorwa kugirango babone igihe gihagije cyo kwitegura kugira ngo bazabone umawanya uhagije wogushaka akandi kazi katari ako bakoraga ko korora no kubaga imbwa zo kurya.
Leta yiyemeje kuzafasha aborozi b’imbwa, abari bafite amazu bazibagiramo bakanazigurisha [boutcher] gusa leta ya Kkorea yepfo ntiyigeze itangaza neza ingano y’amafaranga azahabwa abakoraga ibi bikorwa gusa bivugwa ko nyuma yiyi gahunda aba baturage bazakurikiranwa n’ubuyobozi bwaho batuye.
Imibbare itangwa na leta ivuga ko amazu babagiramo imbwa muriki gihugu ari 1600, hanyuma ibiraro byazo bikaba 1150 nkuko imibare yo muri 2023 ibigaragaza.
Haribazwa ukuntu abaturage bo muri iki gihugu bazamenyera kubaho badakoza agasosi ka “boshintang” bamaze imyaka myinshi baramenyereye kurya.