UMUGABO WITWAJE INTWARO NA PASIPORO YIMPIMBANO YAFATIWE AHO TRUMP YIYAMAMARIZAGA

Umugabo witwaje imbunda ebyiri ntoya zitemewe n’amategeko yatawe muri yombi hafi y’aho Donald Trump yariari  kwiyamamariza i Coachella muri leta ya California, nk’uko Polisi ibitangaza. Radio BBC gahuza ivugako Vem Miller w’imyaka 49, yari atwaye imodoka ubwo yahagarikwaga n’abashinzwe umutekano kuri bariyeri bakamusaka bakamusangana izi ntwaro. Yahise ajya gufungwa nta kintu kindi kibaye, ashinjwa kuba […]

Continuer la lecture

Musanze: Hoteli yafashwe n’inkongi

Hoteli Muhabura ihereye mu Kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze zimwe mu nyubako zayo zibasiwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo byose birakongoka. Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, yatewe n’inkongi yaturutse mu gice cy’igikoni igakongeza akabari, resitora, ibyumba bitanu n’ububiko. Inkongi yazimye hitabajwe Polisi hagamijwe gutabara izindi […]

Continuer la lecture

Rusizi: Umusore warindaga umurenge yafashwe agerageza kuwiba

Tuyishime Samuel, w’imyaka 24, wari umuzamu w’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, yafashwe n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gushaka kwiba ibikoresho byo mu bubiko bw’umurenge akoresheje imfunguzo zacicishijwe. Uyu musore yahamagaye umucuzi witwa Singirankabo Damascène ngo amucurire imfunguzo z’ibiro by’Akagari ka Kamurera ndetse n’ububiko bw’ibikoresho birimo televiziyo, ibiryabarezi, mudasobwa n’ibindi. Nyuma yo gutanga imfunguzo, umucuzi yagize […]

Continuer la lecture

Perezida Paul Kagame yashyize mu mirimo mishya abasirikare babairi bakuru

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj.Gen. Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara naho Maj. Gen. Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba. Maj Gen. Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Yatawe muri yombi azira gutema inka y’umuturanyi we

Ntibatekereza Stéphano, w’imyaka 40, afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango ashinjwa gutema inka y’umuturanyi we Nduhirabandi Samson w’imyaka 72. Aya makimbirane hagati yabo ashingiye ku murima Nduhirabandi yagurishije Stéphano ariko abana be bakanga ko amasezerano yemerwa kuko nyina arwaye mu mutwe. Inka yatemwe ukuguru n’umurizo ubwo Nduhirabandi yashyiraga ikiraro cyayo muri uwo murima uri […]

Continuer la lecture

Nyamasheke: Umunyeshuri wo muri Kaminuza yarohamye mu Kivu arapfa

Imanirahari Joseph w’imyaka 24, wigaga mu wa mbere w’ishami ry’uburezi muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic, yarohamye mu Kivu arapfa mu ma saa Cyenda z’igicamunzi zo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Ukwakira 2024. Umuyobozi w’iyi kaminuza, Dr Mukamusoni Mahuku Dariya, avuga ko uyu musore yatemberanye na mugenzi we, batembera banyura ku kiyaga cya Kivu. Ati: […]

Continuer la lecture

Meya yasabwe gusubiza mu kazi Gitifu yirukanye

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yandikiwe ibaruwa na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), imusaba gukuraho icyemezo cyo kwirukana umukozi witwa Ndagijimana Froduald ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo. Muri iyo baruwa iyo Komisiyo yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, imwibutsa ko uwo mukozi agomba gusubizwa mu kazi, nyuma y’uko bigaragaye ko ikosa […]

Continuer la lecture

Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye batatu 30 barakomereka

Impanuka yabereye i Musambira mu Karere ka Kamonyi yaguyemo abantu batatu, abandi 37 barakomereka, muri bo batandatu bakomereka bikomeye. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, ahagana saa sita z’ijoro. Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije, aho minibisi ebyiri zavaga i Kigali zijya i Muhanga zagonze. Polisi y’u […]

Continuer la lecture

Musanze: Ibigo by’amashuri 40 bikora bitujuje ibyangombwa

Mu Karere ka Musanze, bamwe mu baturage bavuga ko hari ibigo by’amashuri yigenga byubatswe ahantu hadakwiriye, bikaba hafi y’utubari cyangwa ahigishirizwa ibinyabiziga, bigateza ikibazo ku myigire y’abanyeshuri. Ababyeyi bagaragaza ko aba bana batakaza umutekano n’ireme ry’uburezi bitewe n’imyitwarire y’abanywera mu tubari cyangwa urusaku rw’ibinyabiziga. Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Musanze, Umutoni Alice, yemeje ko […]

Continuer la lecture

Bongeye kuganira kuri RDC Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga wa RDC, u Rwanda na Angola

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu by’u Rwanda, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bongeye guhurira i Luanda muri Angola mu nama yiga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola yagize iti: “ Minisitiri w’Ububanyi […]

Continuer la lecture

Ibihugu byasabwe kudaha akato u Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/ OMS) ryatangaje ko nta gihugu gikwiye kuba cyaheza u Rwanda kubera icyorezo cya Marburg kuko rwafashe ingamba zihamye zo guhangana nacyo. Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus mu butumwa yanyujije ku rubuga trwe rwa Twitter. Yagize ati: “Nta gihugu gikwiye kuba giheza u Rwanda harimo […]

Continuer la lecture