Abana barenga ibihumbi 15 batsinzwe ibizamini bya Leta mu 2023/2024

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri barenga ibihumbi 15 batsinzwe mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/2024. Ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta kuri uyu wa 27 Kanama 2024, Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yagaragaje ko mu biga mu mashuri abanza batsinze ku kigero cya 96,8% bivuze ko hari abanyeshuri […]

Continuer la lecture

MINEDUC yatangiye gahunda yo gushyiraho abayobozi bungirije mu mashuri abanza

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iri mu bikorwa bikomeye byo gushyiraho abayobozi bungirije ku bigo by’amashuri abanza, mu rwego rwo guteza imbere imikorere y’ibyo bigo, by’umwihariko no kunoza imiyoborere y’amashuri abanza atagira icyiciro cy’amashuri yisumbuye. Kugeza ubu, abayobozi bungirije 466 bamaze gushyirwa mu myanya hirya no hino mu gihugu. Iyi gahunda […]

Continuer la lecture

Dosiye y’uwari ku rutonde rw’Abadepite ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside igezehe ?

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko dosiye ya Musonera Germain ufite imyaka 59 wari ku rutonde rw’abakandida-depite akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi yashyikirijwe Ubushinjacyaha. Musonera Germain yatawe muri yombi ku wa 21 Kanama 2024, akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie […]

Continuer la lecture

Kayonza: Imiryango irenga 400 yasabwe kwimuka kubera amabuye y’agaciro

Abaturage bo mu miryango 432 batuye mu midugudu ya Muganza, Rwinkwavu na Kinihira mu Kagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu ho mu Karere ka Kayonza, basabwe kwimuka kubera gahunda yo gukoresha ubutaka bwabo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi nticyabashimishije, kuko bamaze igihe kinini bahatuye, kandi batabonye ahandi ho gutura. Bamwe muri aba baturage […]

Continuer la lecture

Muri Namibia Inyamaswa zirenga 700 zigiye kwicwa bitewe n’amapfa

Namibia yafashe icyemezo gikomeye cyo kugabanya umubare w’inyamaswa mu mapariki yayo bitewe n’ibibazo by’amapfa bikomeye byugarije igihugu. Iki gikorwa kigamije kugabanya umubare w’inyamaswa muri pariki kugira ngo izizasigara zibone amazi n’ibiribwa bihagije, cyane ko amapfa ari gutuma bibura. Minisiteri y’Ibidukikije, Amashyamba n’Ubukerarugendo muri Namibia yatangaje ko inyamaswa zirenga 700 zizicwa, zirimo inzovu 83, imvubu 30, […]

Continuer la lecture

Reba uko wareba amanota y’abanyeshuri bitakugoye

Kureba AMANOTA y’Ikizami cya Leta yasohowe na National Examination and School Inspection Authority (NESA) Kureba amanota wabonye mu kizamini cya Leta hari uburyo bubiri: 1) Kuri Interineti 2) Kuri Telefone 1. Kureba amanota y’abanyeshuri 2024 ya NESA kuri Interineti. Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se Abarangije ubumenyi rusange ukoresheje Interineti […]

Continuer la lecture

Ni bande mu ngabo za RDC bayoboye urugamba muri Kivu y’Amajyaruguru

Kuva mu mpera za 2021, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi ntambara yakomeje kugaragaza ubushyamirane bukomeye, aho buri ruhande rushinja urundi ubushotoranyi. Perezida Félix Tshisekedi wemeje ko atazaganira na M23, ahitamo gukomeza imirwano kugeza ubwo umutwe uzatsindwa cyangwa […]

Continuer la lecture

Mu nsengero 14 094 zagenzuwe na Leta 306 zizasenywa

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu bikorwa Leta imazemo iminsi yagenzuye insengero 14 094, muri zo izigera kuri 306 ntizizongera gukora kuko zizasenywa. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yumvikanishije ko izo nsengero zizakurwaho ntizongere gukora kuko byagaragaye ko zitujuje ibisabwa kandi kubera imiterere yazo zishobora gushyira mu kaga abazisengeramo. Yagize ati: “Uyu munsi […]

Continuer la lecture

Perezida Ruto yasabwe kugira icyo akora ku myigaragambyo y’abarimu muri kenya

Ababyeyi n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’uburezi muri Kenya basabye Perezida William Ruto kugira icyo akora ku myigaragambyo y’abarimu, kuko ishobora kugira ingaruka ku ifungura ry’amashuri mu minsi iri imbere. Ibi babisabye binyuze mu Ihuriro ry’Ababyeyi ku rwego rw’Igihugu, aho bifuza ko Perezida yizeza abaturage ko amashuri azafungura nta nkomyi. Silas Obuhatsa, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ababyeyi, yagaragaje impungenge […]

Continuer la lecture

NESA yatangaje uko ingendo z’abanyeshuri bazasubira ku masomo zizakorwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uzatangira kuya 09 Nzeri 2024, iboneraho kumenyesha abanyeshuri biga bacumbikirwa ko bazatangira kujya ku masomo y’igihembwe cya mbere guhera ku wa 06 Nzeri 2024. Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa, “ X”  kuri uyu wa mbere NESA yasabye inzego z’ibanze gukurikirana icyo gikorwa cyo […]

Continuer la lecture

Ibiganiro by’u Rwanda na RDC biherutse i Luanda ntacyo byatanze

Ibiganiro byahuje intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) i Luanda ku itariki ya 20 n’iya 21 Kanama 2024 ntibyatanze umusaruro wari witezwe, byongera kuzamura impungenge ku mahoro n’umutekano mu karere. Ibyavuye mu Biganiro i Luanda Ibi biganiro byari bikomeye cyane, byakurikiye guhura kw’inzobere mu by’ubutasi z’u Rwanda, RDC na […]

Continuer la lecture