Rwandanews24

Abanyarwanda bagera kuri 35 batewe inkunga na RSIF mu kwiga bagiriye akamaro igihugu

Umuyobozi wa RSIF (Regional Scholarship innovation fund), Dr Julius Ecuru aratangaza ko abanyeshuri 35 b’abanyarwanda aribo bamaze guterwa inkunga n’uyu mushinga mu kwiga icyiciro cy’ikirenga cy’amashuri makuru (PHD) kandi ko bagiriye akamaro igihugu cy’u Rwanda.Ni mu kiganiro kihariye yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama y’umunsi yabereye I Kigali aho uyu muryango wahuje bamwe mu baterwa inkunga n’uyu muryango ndetse n’abamaze guterwa inkunga nawo.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti” ICT(Artificial intelligence and Big Data yagarutse ku biganiro bitandukanye birimo uko ubwenge bw’ubukorano (AI) bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Afurika ndetse n’uburyo abafashwe kubona impamyabushobozi y’ikirenga byafashije Afurika kurushaho kubaka (Doctorat)Ubwenge bw’ubukorano no kongerera ubushobozi Afurika.

Aganira n’abanyamakuru Dr Julius Ucuru Umuyobozi mukuru wa RSIF yavuze ko RSIF yateye inkunga mu kwiga PHD byafashije abahawe iyi nkunga gufasha Afurika gutera imbere.

Dr Julius Ucuru The Managing Director of RSIF

Ati “ Abanyarwanda batewe inkunga yo kwiga iki cyiciro cy’amashuli bamwe bashinzwe ibigo bikomeye byabo bwite, abandi ni abashakashatsi abandi ni abalimu muri za Kaminuza.”

Prof Ignace Gatare umuyobozi mukuru wa CST (College of Sciences and Technology) yahoze yitwa KIST n’umwe mu batewe inkunga na RSIF mu gukora ubushakashatsi ubwo yari kwigira PHD, mu kiganiro yatanze yagaragaje ko uruhare rw’inyigisho z’ikoranabuhanga zatumye u Rwanda ruza mu myanya ya mbere mu ikoranabuhanga.

 Prof Ignace Gatare umuyobozi wa  CST

Kuri ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu gukoresha ubwenge bw’ubucurano (Artificial intelligence) nyuma y’ibirwa bya Maurice ndetse n’Afurika nkuko raporo mpuzamahanga  zitandukanye zivuga ku ikoreshwa rya AI zasohotse uyu mwaka ariko zivuga ku mwaka ushize zabigaragaje. Prof Francis Gatare yabigarutseho ndetse anagaragaza bimwe mu bikomeye bifatika mu ikoreshwa rya AI u Rwanda rwagezeho.

Ubwo yaganiraga na Rwandanews24, Prof Francis Gatare yavuze ko uruhare rw’ikoranabuhanga rwatumye igihugu cy’u Rwanda kirushaho gutera imbere mu nzego zose hifashishijwe AI.

Ati “ Ibi byose tubikesha umuhate wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’ubushake bw’abiga ikoranabuhanga n’ikoreshwa rya AI. Nibikomeza gutya mu myaka 5 iri imbere u Rwanda ruzaba rumeze neza mu nzego zose kuko hafi y’inzego zose AI ikoreshwa aho itari gukoreshwa hari gutegurwa ikoreshwa ryayo ndetse n’abari kuyikoresha buri munsi barushaho kuyivugurura kugira ngo barusheho kunoza service nziza kandi zihuse.

 Bamwe mu bari bitabiriye inama

Dr Julius Ecuru yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu abanyarwanda 35 aribo bamaze guterwa inkungu na RSIF kandi ubumenyi bahawe bwagiriye akamaro benshi.

Muri Rusange abamaze kwiga PHD ku nkunga ya RSIF muri Afurika barakabakaba mu 10,000 kandi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Afurika. Ibi bikorwa byose ikaba ibikora ku bufatanye na PASET.