Rwandanews24

Ndera: Urubyiruko rurasabwa guhaguruka rwivuye inyuma rugahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Kuri uyu wa 11 Mata 2025 I Ndera Hibutswe  ku nshuro 31, abatutsi bishwe muri muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Muri iki gikorwa urubyiruko rwasabwe guhaguruka rwifashishije imbuga nkoranyambaga guhaguruka rukarwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Bacanye urumuri rw’icyizere bagaragaza ko ibyabaye bitazongera ukundi

Mu kiganiro cyatanzwe Dr Vincent Rutaganira yahamagariye urubyiruko   kurwanya ijyengabitekerezo ya Jenoside  n’ivagura rishigiye ku moko.

Dr Rutanganira Vencent yavuze ko Jenoside aho iva ikagera itegurwa atari ikiza nk’uko tubona imvura itunguranye ikagwa utazi aho ivuye  cyagwa impanuka, ati:” Imizi ya Jenoside aho itagirira nikure cyane iyi mizi ituruka ku gengabitekerezo y’urwango yabibwe mu banyarwanda kandi yabibwe igihe kinini cyane iyi mizi rero ugiye kuyireba neza ihera ku mwaduko w’abazugu bakoronije u Rwanda”.

 

Yakomeje avuga ko byose bijya gutagira byatagiriye mu Budage, byatagiye ubwo ibihugu 14 byakoze inama yatagiye ku itariki ya 15 Ugushyingo 1884 irangira kuri 26 Gashyantare 1885, Iyi nama yabereye  mu Budage yarimo ibihugu by’I Bulayi ndetse na Amerika yaririmo mu bihugu 14.

 

Ati: Impamvu ibyo bihugu byahuye byari ukugirango byigabanye Afurika uko bizayitegeka n’amategeko azayigenga. Iyo nama yafashe imyanzuro itandukanye y’uko Afurika bagiye kuyigabana kandi iyo nama iba nta munyafurika numwe uyirimo, batujyenera uko bashaka kuko batubonaga nk’ingaruzwamuheto zabo.

 

Muri iyo myazuro yafashwe n’uko u Rwanda rwari runini rugera muri congo hariya za Bukavu, Kivu yamajyepfo na Kivu yamajyaruguru, Abami bu Rwanda baraguye igihugu bakoresha amaguru n’imiheto yabo hose ari u Rwanda, aho hantu rero bafashe u Rwanda barwomeka kuri Afrika Ndage y’iburasirazuba.

 

Dr Vencent  ati:” Tugomba guharanira ikintu cyari cyo cyose cyahembera igengabitekerezo ya Jenoside, ndi umunyarwanda, icyuricyo icyo ndicyo ntabyo twihaye, ni mpanuka y’amavuko. Ku bwibyo rero tugomba kurwnya igengabitekerezo ya Jenoside yaba ku mbugankoranyambaga na handi hose tukayirwanya twivuye inyuma.

 

Mu gusoza ikiganiro arasaba urubyiruko guhaguruka bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside atanga urugero na Perezida Kagame ahagarika Jenoside yari afite imyaka 33 yari mu rubyiruko kimwe na Yezu nawe yapfuye afite imyaka nk’iye.

 

Ati “ Yaba Perezida Kagame wahagaritse Jenoside afatanyije n’ingabo za RPA bari urubyiruko namwe rero mukwiye gufata iya mbere mukarwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mwifashishije imbuga nkoranyambaga kuko arizo zinyuzwaho ibitekerezo bibi byuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

 

Ubuhamya bushaririye bwa Grace: Yabonye byinshi ariko ubu yariyubatse

 

Usabye  Grace umutanga buhanya bw’ibyamubayeho yagize ati:” 1994 naburang amezi 7  ngo gire imyaka 10 ibyabe harimo bimwe nibuka, haribyo nabonye, nabonye abantu babura ubumuntu aho abantu bicaga bandi nta bumuntu, bishe incuke ku itariki 7 Mata nibwo twahungiye muri Caraes, mu rugo twari dutuye inyuma ya Purte.

Madame Usabye Grace yahuye n’ibisharira byinshi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Mama wanjye yitwaga Abanzinibenshi Agnes, Papa yitwaga Iyamuremye Elias bombi bari abakozi bibi bitaro I Ndera, Mugitondo indege ya Habyirima yaraye irashwe, Twumvise amasasu menshi abantu batangiye kwicwa icyo gihe ababyeyi ntabwo bagiye ku kazi.

 

Papa yavuye murugo agera mu gasantre aba aragarutse aravuga ati:” muze duhuge byakoye” umuntu yambara imyenda abashije dufata n’indi mike duhugira muri Caraes  kuko ibitaro byari byubatse twe twumvaga ko nta muntu wo hanze wakwinjiramo hari mubihaye Imana twumvaga kuhahungira turi buharokokere.

 

Akomeza avuga ko babazanye aribenshi ndetse n’abaturanyi babo ati:” Batuzanye turibenshi n’abaturanyinyi bacu, kwa Nyiramadadari, Doda, Theophane, n’abandi bari batuye inyuma ya Purte twese twahise tuza muri Caraes.

 

Ariko uko amasaha yagendaga n’abantu bava mu yindi mihanda hirya no hino bose bazaga hano twinjiyemo bafunga imiryango hari hari urufunguzo rumwe rwafuguraga imiryago yose, uwabaga arufite yabashaga gufugura buri rugi rwo muri Caraes tujyamo barafunga bagerekaho ibintu byinshi haza abandi bantu bakabanza kureba abaribo bakabona kubakingurira.

 

Icyo gihe twabaye benshi twigabanyamo amatsinda buri tsinda rigafata sale tugera naho twivanga n’abarwayi, interahamwe zizakumenya y’uko muri Caraes hahugiyemo abantu batagira kuharasa.  Babonye badashoboye kumena urukuta n’imiryango, baka ubufasha abasirikare bo kwa Habyarimana nabo baraza barasamo imbere muri Sale turimo, twe twabaga turi munsi y’ibitanda n’amameza nta muntu wabaga uri ahantu hagaragara keretse abarwayi batabaga bazi ibiri kuba.

 

Babaga bibereye hanze nkuko bisanzwe wajyakubona ukabona nk’uri wicaye igisasu kiramuteruye yituye hasi akaba rapfuye kubo abandi Gerenade irabashwanyaguje.

 

Twabaye muri Karayesi twicwa n’inzara, inyota kuko interahamwe zari zaciye imiyoboro yazanaga amazi aho twari turi, Papa yari umutekenisiye w’amazi n’amashanyarazi haje abasore baramuherekeza arayakora amazi arongera araboneka.

 

Baje kujya mu bubiko bw’ibiribwa basanga umuceri n’ibindi biribwa barabizana, hari amashiga mucyindi cyumba Mama yagiye guteka wa muceri agirango abana bari aho ababagaburire, akimara gushyira umuceri mu mazi interahamwe yari inyuma y’idirishya iramubona kuko iryo dirishya ryaraboneranaga, imurasa isasu ku bw’amahire bihurirana n’uko yari yunamye aramuhusha umuceri awukuraho arawuzana tuwurya nta burisho kandi udahiye.

 

Twabaye muri ubwo buzima butari butworoheye kugezaubwo Papa bamwiciye muri Caraes, ariko turiho twarakuze twarashatse kandi turakomeye,ikibabaje n’uko tubyara tukabura uduhemba, umwana yakura ukaba utamubwira uti:” dore Nyokowanyu,Nyokorome cyangwa Masenge”.

 

Ibuka irasaba urubyiruko guhaguruka ikarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Muhongayire Christine Vice Presidente wa Ibuka ku rwego rw’igihugu yifatanyije n’abaturage batuye Indera  kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yanaboneyeho umwanya wo gushimira buri wese waje kwifatanta n’ababuze ababo, yahumurije abacitse ku icumu ati:” ni muhure dufite igihugu n’ubuyobozi bwiza kandi INKOTANYI ntaho zagiye”.

Madame Muhongayire Christine Vice Perezidante wa Ibuka arasaba urubyiruko guhaguruka bakarwanya ingengabitekerezo  ya Jenoside 

Yunzemo ati:” ni mukomere mukomeze twaze gitwari uRwanda rurabakunda kandi ibyiza biri mbere” Jenoside yakorewe abatutsi n’ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwari rufite abayobozi babi, abayobozi bangaga u Rwanda ndetse banateguye bakanashyiora mubikorwa Jenoside, bagacura umugambi wo kuvutsa abana barwo ubuzima kandi hano indera hari hatuye  ibikomereza byinshi muri cyo gihe no munkegero zaho

 

Niyo mpamvu gukorera Jenoside hano byagize ubukana ndengakamere, n’ubwo twagize abayobozio babi muri icyo gihe bibigwari turogera tugashima kurundi ruhande hayeho abanyarwanda b’intwari batanze ubuzima bwabo bahagarika Jenoside yakorewe abatutsi.

 

Muri ki gihe twibuka Jenoside kunshuro 31, ni umwnya mwiza wo kongera gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uyoboye Ingabo za RPA zahoze ariza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, byavuzwe Inkotanyi ni ubuzima.

 

Inkotanyi zaje zisaga umwanzi arimo kwiba no kurimura zo zizana ubuzima kandi ziraga ziti:” Umunyarwanda noneho si ukugira ubuzima gusa bwo kubaho ahubwo agire ubuzima bwiza, Inkotanyi mwarakoze cyane kandi mukomeje gukora iki gihugu aho kigeze gitera imbere uruhare rwanyu ni rwinshi.

 

Amateka ya Jenoside hano Indera no mu bice byo mu mujyi wa Kigali byerekanye cyane ko isi itagira imbabazi, byavuzwe mu buhamya bwa hano bwatubwiye byinshi n’uburimo kububera ku Kicukiro n’ahandi heshi mu Rwanda aho abatutsi batereranywe babasiga mu maboko yabicanyi abatuts irero bari bahugiye hano n’abanyamahaga ariko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR), zari zingajemo ahanini abasiikare ba birigi.

 

Baraje batwara ababo ni byabo baragije basiga abatutsi barimo kwicwa gusa iyo ukurikiye amateka n’ubundi usanga ntakiza cyari bu baturukeho ibyo rero tubivanamo isomo rikomeye cyane, abanyarwanda dukomeze twumve yuko ari twebwe tungomba kwirwanaho, tukimenya tugomba kujyena ejo hazaza hacu tutitaye ku mahanga cyagwa n’ibivugwa n’abanyamahanga.

 

Yogeye kwibutsa urubyiruko ko arirwo mbaraga zi gihugu kandi ko hacyenewe imbaraga zabo mu kurwanya igengabitekerezo ya Jenoside haba kuri za murandasi no ku mbugankoranyambaga doreko ariho hakunze kugarangara igengabitekerezo n’ivaguramoko, umunyarwanda aho yaba ari hose igihugu cyari cyose ni umunyarwanda tugomba gufatanya tukarwanya abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside.

Vice Perezida wa Ibuka mu murenge wa Ndera Murenzi Telesphole yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside avuga ko muri muri uyu murenge hagaragaye Caisse 2 z’ingengabitekerezo ya Jenoside zagaragaye mu tubari ariko inzego zabaye maso zita muri yombi abayigaragayeho. Akomeza avuga ko ingamba zikaze zashyizweho zo kurwanya iyi ngengabitekerezo aho ikekwa hose muri uyu murenge. akaba asaba urubyiruko guhangana n’abapfobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga kandi ntibacibwe intege n’ibivugwa ahubwo bashinge ingamba zikomeye bajye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaze ko Jenoside yabaye kandi itazongera kuba ukundi.

 

Muri uyu murenge wa Ndera hari inzibutso ebyiri rumwe rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside bagera ku 8,000 naho urwa kabiri rukaba rushyinguyemo imibiri 32,030.