Rwandanews24

Abubakar Lawal wakiniye AS Kigali yitabye Imana

Umunya Nigeria Abubakar Lawal wakiniye AS Kigali yitabye imana azize impanuka yabereye muri Uganda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2025 ni bwo iyi nkuru y’inshamugongo yatashye mu bakunzi ba ruhago nyuma yo kumva ko uyu mukinnyi azize impanuka ya moto yabereye mu gace ka Entebe.

Uyu mukinnyi wahoze akinira AS Kigali yari yaratandukanye nayo asigaye akinira Vipers SC yo muri Uganda.

Lawal yakiniye AS Kigali imyaka ibiri, ayifasha kwegukana igikombe kimwe cy’Amahoro.