Uwiyise Bakame ku rubuga rwa ‘X’ wari uherutse kwita Pastor Julienne Kabanda intumwa ya Satani, yamusabye imbabazi, ahamya ko yabikoreshejwe n’amarangamutima yamugushije mu cyaha.
Ibi yabigarutseho mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwa ‘X’, agaragaza ko asaba imbabazi kandi yiteguye kutazongera kugwa mu makosa nk’ayo yakoze.
Ati “Banyarwanda […] muri aka kanya nanditse nsaba imbabazi umuryango nyarwanda by’umwihariko umuryango wa Pastor Kabanda Julienne bitewe n’igikorwa nakoze kubera amarangamutima yanjye yanyobeje bityo nkagwa mu cyaha kibangamira imibereho bwite ya muntu.”
Nyuma yo gusaba imbabazi, uyu wiyise Bakame yanaboneyeho guhanura urubyiruko rugenzi rwe rukoresha imbuga nkoranyambaga.
Ati “Rubyiruko dukoresha imbuga nkoranyambaga, nubwo dufite uburenganzira bwo kwisanzura bigomba kujyana n’inshingano zo kubaha uburenganzira bw’abandi nk’uko tubibona mu ihame rivuga ko uburenganzira bujyana n’inshingano.”
Ni ubutumwa burebure uyu wiyise Bakame yasoje asaba amahirwe ya nyuma, anizeza Abanyarwanda ko mu gihe yaba ayahawe yafatanya n’abandi gukomeza kubaka u Rwanda.