Kapiteni wa Liverpool FC, Virgil van Dijk, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe ikomeye yo mu Bwongereza, yemeza ko akomeje urugendo rwo kwandikira amateka akomeye kuri Anfield.
Ku wa Kane, tariki ya 17 Mata 2025, nibwo Liverpool yatangaje ko uyu myugariro w’imyaka 33 azakomeza kuyikinira kugeza mu mpeshyi ya 2027.
Mu mashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga za Liverpool, Van Dijk yagaragaje ko gufata icyemezo cyo kuguma mu ikipe ari igikorwa gikomeye ku buzima bwe n’umuryango we.
“Ndi umunyamugisha kuba nkomeje gukinira Liverpool. Ni ishema rikomeye, kuko aha ni ho n’umuryango wanjye twiyumva nk’aho turi mu rugo. Nkunda ikipe, abafana, abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’umujyi wose wa Liverpool,” yavuze Van Dijk.
Yakomeje avuga ko abafana n’abaturage b’uyu mujyi bamwakiriye neza, bigatuma yumva ari umwe muri bo.“Iyo urebye amateka wubatse hamwe n’iyi kipe n’uburyo abafana babyakira, wumva ugomba gukomeza ugaharanira kurushaho. Byose mbikesha Liverpool.”
Virgil van Dijk yageze muri Liverpool muri Mutarama 2018 avuye muri Southampton, agurwa miliyoni 75 z’amapawundi, icyo gihe aba myugariro bahendutse cyane ku Isi.
Mu myaka irindwi amaze muri iyi kipe, yayikiniye imikino 314, ayitsindira ibitego 27. Yabaye umusingi w’ubwugarizi bukomeye bwa Liverpool, ayifasha gutwara ibikombe birindwi bikomeye harimo:
Igikombe cya Shampiyona (Premier League),UEFA Champions League,FIFA Club World Cup,UEFA Super Cup,FA Cup ndetse n’ibikombe bibiri bya League Cup
Iyi nkuru ije ikurikira iy’uko rutahizamu Mohamed Salah na we yongereye amasezerano muri Liverpool, aho bazakomezanya kugeza mu 2027. Ibi bigaragaza ko ikipe iri gushyira imbaraga mu kubaka ejo hazaza haryo ku bakinnyi bafite ubunararibonye