Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa, yavuze ko hatabaye ubutabera nyuma y’uko APR FC itsinze Rutsiro FC ibitego 5-0, ku mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, aho APR FC yatsinze ibitego byinshi byinjijwe na Djibril Quattara, Ruboneka Bosco, Denis Omedi, Lamine Bah na Victor Mbaoma.
Abinyujije ku butumwa yashyize kuri WhatsApp (Status), Ayabonga Lebitsa waturutse muri Afurika y’Epfo, yavuze ko atanyuzwe n’uko umukino wagenze, ashidikanya ku butabera bwaranzwe mu irushanwa.
Yagize ati:”Ibi birababaje ku bantu bakunda umupira w’amaguru. Ubutabera buri he mu irushanwa?”
Yongera kubaza: “Ni gute amakipe yacu yazahangana mu marushanwa ya CAF niba ibintu bikomeje gutya?”
Uretse Ayabonga, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ibitekerezo byinshi by’abantu bagaragaza impungenge zabo ku bijyanye n’intsinzi y’APR FC, bamwe bashidikanya ku mikorere n’imisifurire y’uyu mukino.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC isubira ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota 52, ikomeza guhatanira igikombe cy’uyu mwaka.