Rwandanews24

Umusirikare w’u Rwanda yasoje amasomo muri Amerika ahabwa ishimwe ry’indashyikirwa

Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro, umwe mu basirikare b’u Rwanda, yasoje amasomo ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) anahabwa ishimwe ry’indashyikirwa ku musaruro wihariye yagaragaje.

Nk’uko byatangajwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Sous-Lieutenant Uwamahoro yari amaze igihe yiga muri US Coast Guard Academy, ishuri rikuru rya gisirikare riri i Connecticut, rikaba ryaramuhaye impamyabumenyi mu gikorwa cyabaye ku nshuro ya 144 y’iryo shuri.

Mu banyeshuri barangije muri iryo shuri, Sous-Lieutenant Uwamahoro yagaragaye mu batsinze neza, aho yahawe ishimwe rya “Grande Distinction”, rigenerwa abanyeshuri bahize abandi mu masomo yabo.

Yize ibijyanye na Operations Research and Data Analytics, ni ukuvuga uburyo bwo gusesengura amakuru hifashishijwe ubushakashatsi mu rwego rwo gufata ibyemezo bijyanye n’imyiteguro n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa bya gisirikare.

U Rwanda rwari ruhagarariwe muri uwo muhango n’Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni, Col Deo Mutabazi, werekanye ko iri ari ishema ku gihugu no ku ngabo z’u Rwanda muri rusange.

Iri shuri rya US Coast Guard Academy ryigisha abasirikare bo mu nzego zitandukanye z’Amerika ndetse rikakira n’abanyeshuri b’abanyamahanga, rigamije kubategura mu bijyanye no kuyobora ibikorwa by’umutekano n’ubutabazi.

Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro abaye umwe mu Banyarwanda bake barangije muri iri shuri ndetse bagaragaza ubuhanga budasanzwe, bigaragaza ubushobozi bw’abasirikare b’u Rwanda mu rwego mpuzamahanga.