Rwandanews24

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wigijwe imbere

Urwego rutegura Shampiyona y’u Rwanda , rwavuguruye ingengabihe y’imikino yo kwishyura, rwimura irimo uwa APR FC na Rayon Sports, wavanywe muri Gicurasi, ushyirwa tariki 9 Werurwe 2025.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wa 19, ugomba gukinwa guhera tariki 28 Gashyantare, hakinwa umukino uzahuza Vision FC na Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium. Kuri uwo munsi kandi, Gasogi United FC izakira Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

Ku Cyumweru, tariki 2 Werurwe, hazakurikiraho uzahuza Police FC na APR FC.

Umukino uba utegerejwe na benshi muri Shampiyona y’u Rwanda, uhuza APR FC na Rayon Sports, wari kuzaba tariki 10 Gicurasi, ariko wigijwe imbere ushyirwa tariki 9 Werurwe 2025.

Ni umukino wari kuzaba ari uw’Umunsi wa 27 wa Shampiyona ariko kubera impinduka ukazakinwa ku Munsi wa 20, habura iminsi 10 kugira ngo imikino irangire.

Aya makipe y’amakeba azongera guhurira muri Stade Amahoro, aho aheruka gukinira ariko akagabana inota rimwe nyuma yo kunganya 0-0.

Aya makipe yombi kugeza ubu niyo ayoboye urutonde rwa Shampiyona, aho Gikundiro iri ku mwanya wa mbere n’amanota 41, igakurikirwa n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite 37.