Umucancuro wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Erik Dean Prince, yemereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurinda umutekano w’ibirombe by’amabuye y’agaciro yayo no kugenzura uburyo imisoro ikusanywamo.
Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje ko amakuru byahawe na babiri bakorana bya hafi na Prince, abo muri Leta ya RDC n’Abadipolomate babiri yemeza ko uyu mucancuro yumvikanye na RDC muri Mutarama 2025.
Prince yashinze ikigo cy’abacancuro cya Blackwater cyakoreye mu bihugu bitandukanye.
Yakigurishije mu 2010 ubwo abarwanyi bacyo bashinjwaga kwica abasivili muri Iraq. Ibi byaha barabihamijwe, Donald Trump arabababarira ubwo yajyaga ku butegetsi.
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zagaragaje ko Prince yatangiye kugirana ibiganiro na Leta ya RDC mu 2023, imusaba kuyifasha kurinda umutekano wo mu burasirazuba bw’iki gihugu, ari icyo gihe ntacyo impande zombi zagezeho.
Muri Mutarama 2025, Prince yemereye Leta ya RDC ko azohereza abacancuro mu Mujyi wa Goma, ariko uyu mugambi warapfubye nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bawufashe mu mpera z’uko ukwezi.
Umwe mu bayobozi bo muri Leta ya RDC yatangaje ko nyuma y’aho kujya i Goma bidashobotse, “abajyanama ba Prince” bateganya gutangirira akazi muri Grand-Katanga, mu majyepfo y’iki gihugu.
Yagize ati “Urebye muri Katanga, ukareba Kolwezi ku mupaka wa Zambia na Congo, bavuga ko hari miliyoni 40 z’Amadolari ziburira mu bisohoka n’ibyinjira buri kwezi.”
Umudipolomate yabwiye ibi biro ntaramakuru ko mu cyiciro cya mbere cy’ibikorwa bya Prince, hazibandwa ku kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro no kugenzura uburyo imisoro ikusanywa muri Grand-Katanga.
Ukorana na Prince bya hafi, yatangaje ko aba bajyanama b’inzobere bazabanza kwibanda ku birombe binini biri mu majyepfo ya RDC, nibabona ko akazi kabo gatanga umusaruro mwiza, bakorere n’ahandi.
Umukozi wo mu biro bya Perezida wa RDC yasobanuye ko imbanzirizamasezerano yamaze gusinywa hagati ya Leta na Prince, icyakoze ibirambuye birimo umubare w’abajyanama bazoherezwa ntibiremezwa.
Muri Gashyantare 2025, RDC yatangiye kuganira n’ubutegetsi bwa Amerika ku buryo bwayifasha kugarura umutekano mu Burasirazuba yabwo, binyuze mu kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro iki gihugu gikungahayeho.
Umujyanama wa Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, aherutse gutangaza ko igihugu cye cyifuza aya masezerano, kandi ko gishyigikiye ingamba zatuma umutekano muri RDC uboneka.
Mu kiganiro Boulos yagiranye n’abanyamakuru ku wa 17 Mata, yasobanuye Amerika izifashisha uburyo bubiri mu gufasha RDC kubona amahoro, burimo ubwa dipolomasi ndetse n’ubw’ubukungu.
Umuyobozi muri Leta ya RDC yagaragaje ko ibyo bumvikanye na Prince bishobora kubamo impinduka zimwe na zimwe, bikajyanishwa n’amasezerano iki gihugu giteganya kugirana na Amerika.