Mu 2022 abayobozi baRepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bishyuye isosiyete y’abasirikare ba Rumeniya n’abo muri Moldavie ngo bahe imyitozo igisirikare cya Congo, gufunga imihanda ibuza Umutwe w’inyeshyamba za M23 kwinjira i Goma no kurinda uyu Mujyi uherereye muri Teritwari ya Nyiragongo.
Ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, Le Soir, cyasohotse mu mpera z’icyumweru gishize cyatangaje uko abacanshuro b’Abanya-Rumaniya basaga 1000 bashutse Guverinoma ya Congo.
Abacanshuro bo muri Rumaniya bitwaga ‘Romeos’, batangarije ikinyamakuru Le Soir uko ubuzima bwabo bwari bwifashe ubwo bari muri DRC.
Umuyobozi wabo, Horatius Potra, bivugwa ko buri kwezi yakira amadolari 20 000 kuri buri mucanshuro kuva mu mpera z’umwaka wa 2022.
Potra arashinjwa n’ubutabera bwa Rumaniya kunyereza imisoro, kuba yarakusanyije miliyoni zirenga 7 z’Amayero binyuze mu masosiyete yo muri Afurika hagati ya 2022 na 2024 avuye mu mafaranga yakiriwe na Leta ya Congo.
Potra yagiye abeshya umubare w’abacanshuro kugira ngo abone amayero menshi nkuko byatangajwe mu iperereza ryakozwe ku makuru yatanzwe na bamwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Abadipolomate.
Abacungiraga umutekano Calin Geogescu, umukandida w’umu-nasiyonalisiti ukorana bya hafi n’u Burusiya mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Rumaniya, bari aba Horatiu Potra bamwe muri bo bakaba bari mu bari i Goma mu minsi ishize.
Potra wabeshye ubutegetsi bwa Congo yafunganywe n’abandi bagera kuri 20 tariki 08 Ukuboza umwaka ushize, bakurikiranyweho gusagarira abari mu myigaragambyo i Bucharest mu Mujyi wa Rumaniya.
Yaregwaga kandi umufuka w’amafaranga akoreshwa muri DRC angana n’Amayero 180 ndetse n’amayero 10 000 yafatanywe ariko aza kurekurwa kubera ko ubushinjacyaha bwabuze ibimenyetso simusiga.
Umwe mu basirikare ba FARDC yavuze ko bahembwa amayero 10 gusa mu gihe abacanshuro bahembwa amayero 5 000 kandi bagahabwa ukwezi kw’ikiruhuko mu mezi atatu kandi ntibajye imbere ku rugamba.
Radu, umucanshuro w’Umunya-Rumenia yavuze ko bamwe muri bagenzi be nta bunyamwuga bafite cyane ko hari abinjizwa mu mutwe wa Romeos ari bato nta nararibonye bafite, mu gihe abandi baba baratorotse igisirikare n’igipolisi kugira ngo bajye muri Congo.
Icyakoze Minisitiri w’ingabo za Rumaniya yahakanye ko hari ingabo zoherezwa kurwanira mu Burasirazuba bwa Congo, akomeza ko abagiyeyo ari inkeragutabara.
Radu yahisemo guhunga ahaberaga imirwano nyuma yo gusesengura intambara barwana n’imyitozo bafite agereranyije n’iy’abo bahanganye.
Ati: “Nibwiye ko ntagombye kuba ndi mu mirwano niba intambara imeze uku.”
Yavuze ko mu kwezi kwa Gashyantare na Kamena 2024, Abacanshuro bane ba Romeos biciwe mu gitero ingabo za Congo bagabye ku mutwe wa M23, kubera kutagira amayeri y’ibanze yo kurwana.
Victoria Gont, ufite umuvandimwe witwa Victor Railean waguye mu ntambara ya Congo, avuga ko yapfuye kubera kutarindirwa umutekano.
Ati: “Potra yari azi ko amagana y’inyeshyamba za M23 zirimo kwegera ibirindiro byabo ariko ntiyabamenyesha ku gihe.”
Musaza we yamuhaye amakuru ko Potra yabarekeye aho nta n’imodoka y’intambara abasigiye cyangwa ibindi bikoresho by’intambara cyangwa ubundi bufasha mu gihe cy’amasaha atandatu.
Ikinyoma ku mibare y’abacanshuro b’i Burayi
Tiberiu, ufite inararibonye mu gisirikare cya Rumaniya, na we ahamya ko abacanshuro barwaniraga Guverinoma ya Congo nta bunyabwuga bari bafite.
Yamaze umwaka urenga areba ubujura bukorerwa imbere ya Etat Major ya FARDC ikigamijwe ari inyungu.
Ati: “Nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’ingabo za Congo mu mpera z’umwaka wa 2023, amakuru atangwa n’abacanshuro bari basanzwe, abasirikare b’Abafaransa na FARDC baketse ko Potra yagabanyije umubare akomeza ko afite umubare wa ngombwa agamije kuzuza umufuka we.
Aho kugira ngo agire urugero abantu 100 muri Congo, yazanaga 70. Muri 70, abacanshuro 20 babaga ari aba hafi ye kandi ntibagire icyo bakora abandi 50 bakajya mu kazi.”
Kuri we ngo amasezerano yasabaga kuba hari umubare muke w’abacanshuro ariko imbumbe y’amafaranga ntiyagaragazwa.
Bamwe mu batangabuhamya bavuga amadolari ya Amerika 20 000 (19 000 Euro).
Isosiyete yo muri Bulgaria yitwa Agemira iyobowe n’Umufaransa ndetse na Olivier Bazin wahoze ari Umujandarume ni bo bashyira mu bikorwa ubucuruzi bw’isosiyete ya Potra.
Tiberiu yasabwe gushaka ahantu hatandukanye hagera kuri hane kugira ngo ashobora kubeshya Imibare.
Ikinyamakuru Le Soir n’abafatanyabikorwa bacyo bagerageje kuvugisha Umuvugizi w’ingabo za FARDC ntiyifuza kugira icyo avuga, mu gihe Perezidansi ya Congo yahisemo guceceka.
Potra na we nta cyo yigeze atangariza iki kinyamakuru. Kuva yabona amasezerano ya RDC, Potra yagwije imitungo byinshi itimukanwa muri Rumaniya ifite agaciro k’amayero 1 500 000 mu Mujyi wa Bucharest n’ishyamba rya hegitari 44 muri Transylvanie.
Potra akoresha amasezerano hagati ye ku giti cye na sosiyete ze ndetse n’inyemezabwishyu mu rwego rwo guhisha inkomoko y’imitungo ye.
GPH La Role Ltd ni sosiyete yanditse mu izina ry’umuvandimwe we mu Bwami bw’u Bwongereza.
Ni sosiyete ya mbere yavuzwe bwa mbere mu masezerano yasinywe n’Abacanshuro. Yafunzwe umwaka ushize biturutse ku kutamenyekanisha imisoro nkuko bigaragara mu gitabo cy’ubucuruzi cy’u Bwongereza.
Amasezerano yaje guhindurwa mu nyungu za sosiyete ‘Amani SARI’ yanditswe muri Congo.
Mu 2024, Bank iya Leta ya Rumaniya, CEC, yafashwe umwanzuro wo gusesa imikoranire ishingiye ku bucuruzi na Potra na sosiyete ze nyuma yo kubona ko harimo ikibazo cy’ubujura no gufasha imitwe y’iterabwoba.
Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama Abacanshuro b’i Burayi bashinjije abasirikare bakuru ba RDC kugira ubwoba no kwishyira mu maboko y’umutwe wa M23 wari wamaze gufata Umujyi wa Goma.
Abakurikiranaga ibyaberaga mu Mujyui wa Goma, bavuga ko abacanshuro bake bafashe inzira bagahunga kubera kudashaka gushyira ubuzima bwabo mu kaga byongeyeho ku gihugu kitari icyaho.
Igice kimwe cy’Abacanshuro cyafashe indege zisanzwe zikora ubucuruzi bw’ingendo zo mu kirere, ikindi kigizwe n’abacanshuro 280 gihungira mu kigo cya Monusco giherereye hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma.
Ibyumweru Bitatu nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, tariki 19 Gashyantare, Potra, umuvandimwe we n’abandi bisanzwe bamufasha muri Rumaniya bakurikiranyweho kunyereza imisoro y’agaciro ka miliyoni 7 z’amayero zitamenyekanishijwe muri sosiyete zabo zo muri Afurika hagati ya 2022 na 2024 nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Umurimo muri Rumaniya.
Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama, Umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umujyi wa Gatatu munini muri DRC.
Tariki 29 Muatarama 2025 Abacanshuro b’i Burayi bagera kuri 280 basubiye mu bihugu byabo banyuze mu Rwanda.