Rwandanews24

Uko Perezida Ndayishimiye aherutse gutanga ruswa ya miliyoni 4

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, aherutse gutangaza uko yatanze ruswa ya miliyoni enye z’amafaranga akoreshwa mu Burundi kugira ngo abone lisansi, ibona umugabo igasiba undi mu Burundi.

Mu cyumweru gishize, ubwo yaganiraga n’abashoramari bo mu Burundi, yavuze uko Kompanyi ya Leta, SOPEBU, yamuriye ‘Cash’ ku manywa y’ihangu.

Mu busanzwe, iyo kompanyi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye kugira ngo inoze isaranganywa ry’ibikomoka kuri peteroli mu Burundi.

Umukuru w’igihugu yashinje SOPEBU gushinga isoko rya magendu rya lisansi, aho gushyira ku murongo ikibazo cyatumye igihugu kibura lisansi.

Yavuze ko nk’uko Banki Nkuru y’u Burundi yashinze isoko rya baringa ry’amadevize, ari nako SOPEBU yashinze isoko ry’ibikomoka kuri peteroli.

Mu rwego rwo gukora iperereza ku bakekwaho ruswa muri iyo kompanyi, Ndayishimiye yavuze ko yohereje umuntu kujya kumuzanira litiro 10,000 za lisansi.

Umukuru w’igihugu yavuze ko uwo yatumye yahise asabwa gutanga miliyoni umunani: enye za ruswa n’izindi enye zo kugura iyo lisansi.

Izo miliyoni, Ndayishimiye yavuze ko ari we wazitanze kugira ngo abone ibimenyetso simusiga by’uko barya ruswa.

Yagize ati: ‘Njyewe, SOPEBU [Société Pétrolière du Burundi] yansabye ruswa ya miliyoni enye, njyewe ubwanjye!’

Perezida Ndayishimiye yavuze ko aho guha lisansi amasitasiyo asanzwe azicuruza, SOPEBU iyiha abantu ku giti cyabo batanze ruswa, bakamenya aho bajya kuyibikira.

Yavuze ko ariko bigenda no ku madevize akoreshwa mu kugura ibicuruzwa biva hanze, harimo n’ibikomoka kuri peteroli.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Banki Nkuru y’u Burundi (BRB) idakwiriye guha abantu runaka ayo mafaranga, ko bakwiriye kuyakura mu mabanki y’ubucuruzi.

Mu gihugu cy’u Burundi, gutanga ruswa no kuyirya si ibintu bishya, kuko bikorwa ku manywa y’ihangu, haba ku baturage bo hasi no mu butegetsi.

Gusa, Perezida Ndayishimiye akunze kumvikana yitotombera abategetsi barya ruswa ku mugaragaro n’abanyereza umutungo w’igihugu, ariko bikarangirira mu magambo.