Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, yagaragaje ko ibiganiro bya Nairobi byari gukomeza gutanga umusaruro mwiza iyo ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo budafata ingamba zibidindiza.
Ibiganiro bya Nairobi biyoborwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuva byatangira muri Mata 2022. Uhuru nk’uwabitangije ubwo yayoboraga uyu muryango, yagizwe umuhuza w’Abanye-Congo babyitabira.
M23 yari impamvu nyamukuru y’ibi biganiro, ku munsi wa kabiri yabyirukanywemo n’uwari intumwa ya Perezida Félix Tshisekedi, Prof Serge Tshibangu, ayishinja gusubukura imirwano. Gusa uyu mutwe warabihakanye, usobanura ko ari urwitwazo rwo kuyiheza rudafite ishingiro.
Mu itangazo yashyize hanze ku wa 6 Gashyantare 2025, Uhuru yasobanuye ko “Gahunda y’ibiganiro bya Nairobi” yari ishingiye ku kuganira “n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, kubaka ingamba zo kwizerana” hagati y’impande zitandukanye no ku nama zo ku rwego rwo hejuru.
Uhuru yasobanuye ko izi ngamba zari zishyigikiwe n’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bwa EAC muri RDC (EACRF) n’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwawo (MONUSCO) kandi ko zari zatangiye gutanga umusaruro mwiza ugaragara urimo kugabanyuka kw’imirwano, gutaha kw’abavuye mu byabo no kuba M23 yaravuye mu bice byinshi yagenzuraga.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko kugeza muri Kamena 2023, hari icyizere ko amahoro azagaruka mu burasirazuba bwa RDC bitewe n’ibyari bimaze kugerwaho, kugeza igihe ibiganiro bya Nairobi “byashyizwe ku ruhande by’agateganyo”.
Yibukije ko gahunda yo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC hashingiwe ku biganiro bya Nairobi yari ifite ibice bibiri; ibiganiro bya politiki n’ubutumwa bw’amahoro bwa EACRF. Perezida Tshisekedi yirukanye EACRF mu Ukuboza 2023, ayishinja kutarwanya M23.
Byageze aho Perezida Tshisekedi atangaza ko ibiganiro bya Nairobi byamaze “gupfa”, ashinja Perezida William Ruto uyobora EAC kubogamira ku Rwanda na M23. Ibyo byanatumye yanga kwitabira inama z’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.
Ibiro bya Uhuru byagize biti “Gahunda y’amahoro ya Nairobi, nubwo yashyizwe ku ruhande rw’agateganyo, iracyari ingenzi mu biganiro byo gukemura amakimbirane ari mu burasirazuba bwa RDC.”
Uhuru yagaragaje kandi ko ibiganiro bya Nairobi byuzuzanya n’ibya Luanda bihuriza u Rwanda na RDC muri Angola, kuko byombi bigamije kurandura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.