Rwandanews24

Uhuru Kenyatta, Obasanjo na Hailemariam bagizwe abahuza ku kibazo cya RDC

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yemeje ko Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria na Hailemariam Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, ari bo bahuza mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Ni mu itangazo imiryango yombi yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2025, mu gushimangira umwanzuro w’iyo Miryango yombi wo guhuza ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi mu nama yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania ku wa

Ni imyanzuro yafatiwe yafashwe na Perezida wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi wa SADC Dr. Emmerson Dambudzo Mnangagwa, afatanyije na Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi wa EAC Dr. William Samoei Ruto.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC rishimangira ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare hateranye inama ihuza Abagaba b’Ingabo mu bihugu bya EAC na SADC ibanziriza indi y’Abaminisitiri izaba ku wa 28 Gashyantare, yiga ku bikubiye mu rugendo rwo guhagarika intambara.

Impande zihanganye muri RDC zasabwe gushyira mu bikorwa ibikubiye mu myanzuro yafashwe na EAC na SADC yo guhagarika imirwano, M23 by’umwihariko ikaba ihagaritse gukomeza kwigarurira n’utundi duce.

Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria

Hailemariam Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia