Rwandanews24

Uganda: Umuganga yishwe na Ebola

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko hongeye kwaduka icyorezo cya Ebola, ndetse cyahitanye umurwayi wa mbere wavurirwaga mu bitaro bya Mulago biri i Kampala.

Umuforomo wishwe na Ebola akimara gufatwa n’umuriro mwinshi yabanje kujya kwivuza mu mavuriro atandukanye arimo n’abavuzi gakondo ariko biba iby’ubusa.

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko uyu mugabo yabanje kugira ibibazo mu bice bitandukanye by’umubiri akaza gupfira mu bitaro bya Mulago. Isuzumamurambo ryakozwe ryagaragaje ko yari arwaye ebola.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byanditse ko abantu 44 bahuye na we barimo abaganga 30 bahise batangira gukurikiranwa ngo basuzumwe niba bataranduye.

Ebola yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye cyangwa gukora aho yakoze.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryatangaje ko ryahise ritanga miliyoni 1 $ yo gufasha guhangana n’iki cyorezo ngo kidakwirakwira mu bindi bihugu, ndetse ngo riri gukorana n’inganda zikora inkingo ngo zoherezwe muri Uganda.

Ebola yaherukaga kugaragara muri Uganda mu 2022, aho yahitanye abantu 55 mu barenga 143 bari bayanduye.