Rwandanews24

Ububiligi bwasabye abaturage babwo bo muri Katanga kwigengesera

Leta y’u Bubiligi yasabye abaturage bayo kwigengesera no kwirinda ingendo mu masaha ya saa tanu z’ijoro (11 PM) mu mijyi ya Katanga, Lualaba, na Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Ibi byatangajwe nyuma y’uko umutwe wa M23 urwana n’ingabo za leta ya RDC uri gusatira umujyi wa Uvira, wegereye Ikivu cya Tanganyika hafi y’akarere ka Katanga.

U Bubiligi bwatangaje ko umutekano utizewe muri Katanga, Lualaba na Tanganyika, bityo bukaba busaba abagenda muri ibyo bice kwitonda no kwirinda ingendo zitari ngombwa. Abaturage b’iki gihugu bakiri muri ibyo bice kandi bifuza kuhava basabwe gukoresha ingendo za ndege berekeza i Kalemie, Kolwezi, cyangwa Lubumbashi aho umutekano ugenzurwa neza kurusha ahandi.

Guverinoma y’u Bubiligi yategetse ko mu mujyi wa Katanga, kuva saa tanu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (11 PM – 5 AM), bigomba kwirindwa kugenda mu muhanda n’amaguru cyangwa mu modoka. Izi ngamba zifashwe mu rwego rwo kwirinda ibikorwa by’urugomo bikomeje kwiyongera muri iyo mijyi.

Umutwe wa M23 urakataje mu mirwano, ukaba usatira umujyi wa Uvira ndetse unerekeza mu bindi bice bya RDC. Uyu mutwe wasabye Leta ya RDC kugana inzira y’ibiganiro kugira ngo habeho ibisubizo birambye. Nyamara, iyo ntambwe itaraterwa, M23 ivuga ko izakomeza urugamba rwayo igamije, nk’uko ibitangaza, ‘kubohora’ abaturage bo muri ako gace.

Ibi bibaye mu gihe umutekano muri RDC ukomeje kuzamba, imirwano ikaba igira ingaruka mbi ku baturage, harimo guhunga, kubura ibiribwa, n’icurwa ry’ubwicanyi bukorerwa abasivili.