Kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwahaye inzira Ingabo z’Umuryango w’Iterambere w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) zari zaraheze mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho zagiye kurwana ku ruhande rumwe n’ingabo za Leta y’icyo gihugu.
Izo ngabo zaje muri RDC mu mpera z’umwaka wa 2023 mu butumwa zoherejwemo n’ibihugu bigize SADC birimo n’Afurika y’Epfo, mu guhangana n’inyeshyamba za M23 ziharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo.
Izo ngabo zashinjwe gukorana n’imitweyitwaje intwaro ishyigikiwe na Guverinoma ya Congo mu kurwanya inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu.
Ingabo za SAMIDRC zari mu birindiro by’i Goma no mu nkengero zayo ubwo uwo Mujyi wafatwaga zikitanga ku birindiro by’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe mu Butumwa bw’Amahoro (MONUSCO).
Ariko muri Werurwe 2025 Abakuru b’Ibihugu bigize SADC bavuze ko basoje ubwo butumwa bityo icyiciro gikurikiyeho ari icyo gufasha izo ngabo gusubira mu bihugu zoherejwe ziturutsemo.
Muri Mata uyu mwaka, ni bwo u Rwanda rwemeye gutanga inzira kuri izo ngabo n’ibikoresho zitwaje mu rugamba rutari ubutumwa bw’amahoro ahubwo kwari ugufasha Ingabo za RDC gukomeza intambara ishingiye ku moko.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’Afurika y’Epfo (SANDF), rigaragaza ko ingabo za SAMIDRC zanyuze mu Rwanda zitegerejwe ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Bloemspruit biherereye i Free State muri Afurika y’Epfo.
Byitezwe ko abo basirikare bavuye bahagera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena ahagana saa sita z’amanywa, aho bakirwa na Minisitiri w’Ingabo aherekejwe n’abagize Akanama k’Ubuyobozi bw’Ingabo.
Nyuma y’aho harakurikiraho ikiganiro n’abanyamakuru bahawe ikaze ngo bazakurikirane umuhango wose wo kwakira abo basirikare bamaze igihe kirenga umwaka mu butumwa batashye badasohoje.