Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yacyuye Abanyarwanda 10 bari barajyanywe ku buryo butemewe muri Myanmar, aho bakoreshwaga imirimo y’agahato n’ibikorwa by’ubutekamutwe bifashisha ikoranabuhanga. Ni mu gihe abandi 5 bakiri muri icyo gihugu, ariko hakaba hari gukorwa ibishoboka byose ngo na bo batahuke.
Iyi nkuru yatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter) ubwo yasubizaga inkuru y’umunyamakuru Richard Kwizera, wavuze ko hari Abanyarwanda bari muri Myanmar na Laos basaba ubufasha bw’inzego z’ubuyobozi.
“Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na IOM, mu cyumweru gishize yacyuye abantu 10 bari baracurujwe muri Myanmar. Dufite amakuru y’abandi batanu bakiriyo kandi turi gukora ibishoboka ngo tubagarure mu rugo,”Yolande Makolo.
Abahohoterwa bavuga ko bashukwaga n’ibigo bivuga ko bibaha akazi keza ka $2,500 ku kwezi, ariko bageze muri Myanmar bagasanga ibyo basezeranyijwe bihabanye kure n’ukuri.
Aba bantu, benshi baturuka muri Afurika, banyuzwa muri Thailand, bagasinyishwa ku ngufu amasezerano yanditse mu Gishinwa, abategeka gukora imirimo ya buri munsi y’amasaha abarenga 17, bagakora mu bikorwa birimo ubutekamutwe bwo kuri internet, ubujura bwo mu ikoranabuhanga, n’ubucuruzi bw’amafaranga koranabuhanga (cryptocurrency).
Uwigeze kujyanywamo, Jalil Muyeke wo muri Uganda, yabwiye BBC ko yahagiriye ibihe bikomeye.
“Narakubiswe, nteshwa agaciro, nkubitwa amashanyarazi. Iyo basanze usinziriye cyangwa ukoze ikosa, bagutera amashanyarazi. Ni amezi mabi cyane ya mbere nagize mu buzima bwanjye.”
Bategekwa no gushaka nimero za telefone z’abantu ku mbuga zihuza abakundana, bakaziha abatekamutwe babumvisha gushora imari mu bucuruzi bw’amafaranaga-koranabuhanga, nyamara ari amayeri yo kubambura.
Muri Werurwe 2025, inzego z’umutekano ku mupaka wa Thailand na Myanmar zakijije abantu barenga 7000 baturutse mu bihugu bitandukanye, bari bajyanywe ku gahato mu bigo bikorerwamo ubutekamutwe muri Myanmar.
U Rwanda ruri gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga nka IOM mu rwego rwo kurinda no gutabara abaturage bayo bagwa muri uyu mutego w’ubucuruzi bw’abantu.