Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko uruhare rw’abashakashatsi mu kurwanya indwara muri Afurika rwava kuri 3% ruriho uyu munsi rukagera kuri 50% kugira ngo batange umusaruro ufatika w’ibisubizo by’ibibazo by’ubuzima bibineka kuri uyu Mugabane.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Nsanzimana Sabin, asanga hakenewe ubufatanye bw’abashakashatsi mu rwego rw’ubuzima ku Isi kugira ngo uruhare rwabo rwo mu kurwanya indwara muri Afurika ruzamuke.
Yabigarutseho mu Nama ya 12 yiga ku bufatanye mu bushakashatsi ku buzima, EDCTP Forum, igamije kugaragaza no kungurana ibitekerezo ku bushakashatsi bugezweho bugamije guhangana n’indwara ziterwa n’ubukene ndetse n’izititabwaho uko bikwiye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Ni inama yatangiriye i Kigali ku Cyumweru tariki ya 15 Kamena ikazasozwa ku wa 20 Kamena 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima bwiza binyuze mu bufatanye mpuzamahanga mu bushakashatsi.”
Dr Nsanzimana yagize ati: “25% by’indwara zo ku Isi ziboneka mu gice cya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kandi 20% by’abaturage b’Isi ni abo ku mugabane w’Afurika. Ibijyanye n’ubushakashatsi n’igerageza dukora ku bijyanye n’inkingo turacyari kuri 3% kuri uyu Mugabane.”
Yakomeje agira ati: “Rero mu gihe tuvuga ubufatanye mu bushakashatsi no gukemura ibibazo by’indwara duhereye mu mizi, dukeneye gutoza abato guhera ku ntambwe ya mbere y’ubushakashatsi bityo bikaba byadufasha kuziba ibyo byuho bitagaragara gusa kuri uyu Mugabane ahubwo no ku Isi yose.”
Yavuze ko indwara zitagira imipaka kuko zishobora kwaduka ahantu mu masaha 6 hagashira iminsi 2 zamaze gukwira ku Isi hose.
Ati: “Turagendagenda henshi, dukwiye gufatanya gukorana mu by’ubushakashatsi mu buvuzi, mu by’imiti, mu kwagura urwego rwo guhangana n’indwara byihuse, duha agaciro gushora imari mu gushyigikira abantu, twubaka ibikorwa remezo n’ibitaro. Wenda turebe uko dushobora kuva kuri 3% mu bufatanye mu bukashatsi tugere kuri 20%. Kuki se tutanagera no kuri 50% mu guhangana n’indwara ku Isi.”
Dr Nsanzimana yongeyeho ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu nzego zitandukanye hagamijwe guharanira ko ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi bishobora kuva aho ari ho hose.
Yagize ati: “Dufite urubyiruko rufite impano rushobora kuvumbura urukingo rushya ejo hazaza, hano mu Rwanda. Umuti mushya udahari wo kuvura kanseri ushobora kuvumburwa i Lagos, i Djibouti, muri Maleziya, cyangwa ahandi ku Isi hose.
Dukeneye gusa gushyigikira uru rubyiruko, kurutoza neza, no gushyiraho inzego n’amabwiriza abafasha gukora neza.”
Henning Gädeke, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro ry’abakora mu rwego rw’ubuzima ku Isi (EDCTP Association) akaba anayobora Inama Mpuzamahanga y’Ubutegetsi y’Umushinga w’Ubufatanye ku Buzima (Global Health) yateguye iyo nama, yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe nyacyo cyo kugaragaza impamvu ubushakashatsi ku buzima bw’Isi bukwiye guhabwa umwanya ukomeye.
Yagize ati: “Iyi gahunda ituma ibihugu by’i Burayi n’ibyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bishobora gufatanya gutanga inkunga. Hari kandi amahirwe yo gukorana n’imiryango nterankunga ndetse n’inganda mu gutanga inkunga y’amafaranga. Uko ni ko imbaraga zihuza mu nyungu rusange. Ibi bisaba inkunga ya politiki yo ku rwego rwo hejuru ishoboka.”
Iyo nama y’iminsi 6, ihuje abasaga 1 600 bahagarariye ibigo by’ubushakashatsi na za kaminuza, abashakashatsi, abatanga serivisi z’ubuvuzi, abayobozi mu nzego za Leta, imiryango y’Akarere, inzego z’ubugenzuzi mu buzima, sosiyete sivile, n’abafatanyabikorwa mu bushakashatsi n’iterambere ba Leta n’abikorera bigira hamwe guteza imbere ubufatanye mu bushakashatsi bwateza imbere urwego rw’ubuzima muri Afurika.
Kugeza ubu, 99% by’inkingo Afurika ikoresha zituruka hanze yayo, mu gihe 1% ari zo zihakorerwa, bikaba byitezwe ko zizarushaho kuzamurwa n’inganda nshya zubakwa mu bihugu birimo n’u Rwanda.