Rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngagne, ntazongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kugirira imvune mu mukino wahuje ikipe ye n’Amagaju FC.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, ni bwo Rayon Sports yerekeje mu Karere ka Huye gukina n’Amagaju FC, ndetse bakurayo inota rimwe nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Si ugutakaza amanota atatu gusa, kuko Rayon Sports yanabuze rutahizamu wayo, Fall Ngagne, wasohowe mu kibuga umukino utarangiye kubera ko yari yavunitse bikomeye.
Si ubwa mbere uyu Munya-Sénégal yari agize imvune kuko yari yanayigize ku munota wa 68 mu mukino wayihuje na Rutsiro FC mu Gikombe cy’Amahoro.
Itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports, rivuga ko uyu mukinnyi yavunitse mu ivi, atazongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino kuko agomba kubagwa.
Uyu mukinnyi Rayon Sports yagenderagaho kugeza ubu, ni we wari uyoboye abafite ibitego byinshi muri shampiyona, aho amaze gutsinda 13.