Mbarushimana Jean Claude, umukozi ushinzwe gutekera abanyeshuri (umukwikwi) muri College Inyemeramihigo, yongeye gutabwa muri yombi, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15.
Ubu ni ubwa kabiri uyu mugabo afunzwe, kuko mu 2022 yari yarigeze gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeanette, Mbarushimana akekwaho gusambanya umwana w’umuturanyi, ubwo nyina w’uwo mwana yari amusize mu rugo amubwiye ko azajya amusigarira.
Hari umugore baturanye wafashe urugendo noneho asiga amubwiye kumusigarira ku rugo… akajya amenya uko abana biriwe, nuko aza ajya kurarayo asambanya umukobwa waho w’imyaka 15.
Bucyeye, umukobwa yahise atanga amakuru ku byamubayeho, bituma Mbarushimana afatwa n’inzego z’umutekano.
Amakuru aturuka kwa muganga yemeje ko uriya mwana yafashwe ku ngufu, bikomeza gushimangira ibikubiye muri dosiye iri gukorwaho iperereza.
Ku wa 13 Nyakanga 2022, Mbarushimana yari yatawe muri yombi ubwo yari yoherejwe guhagararira ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye kuri GS Nkama mu Murenge wa Rugerero tariki ya 3 Kamena 2022.
Icyo gihe, afatanyije na Nyiraneza Esperance, wari ushinzwe uburezi muri uwo murenge, bakurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside, ariko nyuma baje gufungurwa, dosiye ikomeza gukorwaho iperereza.
Mbarushimana Jean Claude kuri ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho ategereje ko dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hamenyekane icyemezo kizafatwa ku byaha akekwaho.