Rwandanews24

Rubavu: Umugabo watawe muri yombi ku nshuro ya gatatu azira gukora inzoga zitemewe

Hitiyaremye Fèdele, utuye mu Murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano nyuma yo gufatanwa litiro 1,350 z’inzoga zitemewe. Ibi bibaye ku nshuro ya gatatu afashwe akora ubu bucuruzi butemewe.

Bapfakwita Jean Baptiste, umwe mu baturage b’Umudugudu wa Rurembo, yavuze ko guhana bihanukiriye abakwirakwiza izi nzoga ari ingenzi kuko zihungabanya umutekano w’abaturage.

“Ari nziza Leta ntiyazibuza abaturage, bazibuzwa kuko ari mbi, kandi natwe tubibonera ku bazinyoye. Ubona bahindutse, basa n’abatakigira rutangira mu mikorere n’imivugire yabo, bateza urugomo mu miryango yabo, mu baturanyi, no mu bo basangiye. Tutavuze n’indwara zishobora gutezwa n’ibyo ziba zikozemo. Kuzica mu baturage ni ngombwa cyane,” yavuze Bapfakwita.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harelimana Emmanuel Blaise, yavuze ko Hitiyaremye yari asanzwe azwiho gukora izi nzoga mu buryo butemewe. Mu mwaka ushize, yigeze gufatanwa litiro zirenga 1,500, ahanishwa amande ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ndetse aho yakoreraga harafungwa. Nyamara, nyuma y’igihe gito, yarongeye gufungura ahandi, agakomeza ibyo bikorwa.

“Twatunguwe no kongera kumufata ku nshuro ya gatatu, kuko hari hashize umwaka afashwe agacibwa amande ya miliyoni. Ku ya 5 Gashyantare 2025, we n’umugore we bongeye gufatwa bazenga, ku makuru twahawe n’abaturage. Icyo gihe we yaracitse hafatwa umugore we, na we ahanishwa amande ya miliyoni imwe. None mu minsi itarenze ine, yarongeye gufatanwa izi nzoga ari bwo Polisi yahise imuta muri yombi,” yavuze Harelimana.

Yakomeje avuga ko aba bantu bafite amayeri menshi mu gukomeza ubu bucuruzi butemewe, ariko ubuyobozi bukomeje kubakurikirana kugira ngo babicikeho burundu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko Hitiyaremye Fèdele yafatanywe izi nzoga zitemewe hamwe n’ibikoresho yifashishaga mu kuzikora, birimo isukari n’ibindi binyabutabire bitemewe.

“Izi nzoga zizwiho kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abazinywa, aho bamwe bibaviramo kugira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, abandi bagakora ibyaha by’urugomo. Hari n’abahura n’ibibazo by’ubuzima nk’icurama ry’umusatsi n’izindi ngaruka mbi,” yavuze SP Karekezi.

Yakomeje agira ati: “Polisi ntizigera yihanganira uwo ari we wese wishora mu bikorwa nk’ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage no ku mutekano rusange. Dusaba abaturage gutanga amakuru ku bacuruza izi nzoga zitemewe, bakanareka kuzinywa kuko bigira uruhare mu kwiyongera kw’ibyaha by’urugomo no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”

Hitiyaremye Fèdele, w’imyaka 43, atuye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahimu, mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu. Ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano, aho ategereje gukurikiranwa n’ubutabera. Abayobozi basaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakora ibi bikorwa bitemewe, kugira ngo ubucuruzi bw’inzoga z’inkorano bucike burundu mu Rwanda.