Rwandanews24

RIB yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB, rwasabye abakoresha imbugankoranyambaga , kwirinda imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu butumwa, RIB ibutanze mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika .

RIB yagize iti “ Abakoresha imbuga nkoranyambaga birinde imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigamije kuyobya rubanda nko kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo cyangwa kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Urwego rw’ubugenzacyaha,RIB, rwibukije kandi buri wese kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside,guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi,guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi,kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi,gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside,cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

RIB yasabye kandi kwamagana imigirire igayitse irimo gukora ibikorwa birimo gutema amatungo,imyaka, kwangiza umutungo n’ibindi by’uwacitse ku icumu rya Jenoside hagamijwe kumuhombya no kumusubiza mu bihe bya Jenoside yanyuzemo.

RIB isaba kwamagana imigirire kandi irimo kuzimiza cyangwa konona ibirango bigaragaza Jenoside,imvugo zo gusesereza cyangwa gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,ibikorwa by’ivangura n’imvugo zikurura urwango n’amacakubiri.