Rwandanews24

REG yasobanuye imvano y’ibura ry’umuriro rya hato na hato

Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) cyatangaje ko ibura ry’umuriro ryagaragaye mu bice bitandukanye by’igihugu ku wa 10 na 12 Werurwe 2025 ryatewe n’ubujura bwakorewe ku bikorwaremezo by’umuyoboro munini w’amashanyarazi uhuza u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi.

Mu itangazo REG yasohoye kuri uyu wa Kane, iki kigo cyavuze ko ibura ry’umuriro ryagaragaye mu Rwanda no mu bindi bihugu bifatanya umurongo umwe w’amashanyarazi.

Ubujura ku bikorwaremezo ni bwo nyirabayazana

REG yasobanuye ko ubujura bwakorewe kuri uwo muyoboro w’amashanyarazi bwatumye habaho ikibazo cy’ihuzwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Iti: “Ibi bibazo byatewe n’ubujura bwakorewe ku bikorwaremezo by’umuyoboro munini w’amashanyarazi uduhuza n’ibihugu duturanye, bigatuma habaho ikibazo cy’ihuzwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi mu karere.”

Ibura ry’umuriro ryagize ingaruka ku bikorwa bitandukanye, birimo ubucuruzi, inganda, n’imitangire ya serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga, aho abaturage bagaragaje impungenge ku kuba iri bura rishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo ya buri munsi.

REG irizeza igisubizo vuba

Ubuyobozi bwa REG bwatangaje ko imirimo yo gusana uyu muyoboro ikomeje, kandi biteganyijwe ko izaba yarangiye ku itariki ya 17 Werurwe 2025.

Iti: “Turakomeza gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo hakumirwe ubujura bw’ibikorwaremezo by’amashanyarazi.”

REG yasabye abaturage gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ibikorwa bihungabanya umutekano w’ibikorwaremezo by’amashanyarazi, kugira ngo hirindwe ibura ry’umuriro rikomeza kugira ingaruka ku bukungu n’imibereho rusange.