Rwandanews24

RDC: M23 Niyo irimo kugenzura imipaka ya Bukavu

Abaturage barimo kuva mu mujyi wa Bukavu bavuga ko nta ngabo za FARDC barimo kubona, nubwo hari amakuru avuga ko bongeye kugaruka mu mujyi.

Abaturage bavuga ko mu mujyi wa Bukavu hari ibikorwa byo gusahura, abasirikare barwanye Kavumu bageze muri Bukavu bakuramo imyenda bajugunya n’intwaro barahunga.

Bavuga ko gusiga intwaro mu mujyi byagize ingaruka ku mutekano, kuko hari abana batoraguye impunda batazi kuzikoresha barimo kurasana.

Abarwanyi ba M23 barimo kuboneka mu mihanda itandukanye bakirwa n’abaturage, mu gihe abandi baturage barimo gusahura ibigo by’ubucuruzi, inganda n’handi hari ibicuruzwa.

Abanyarwanda bikorera ibicuruzwa mu mujyi wa Bukavu, bavuga ko bari mu bibasiwe n’ubusahuzi bugamije kubahombya.