Rwandanews24

Ramaphosa yavuze ko abagaba bakuru b’ingabo bo muri EAC na SADC batarahura

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yemeje ko abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) batigeze bahura mu cyumweru gishize.

Abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango yombi, tariki ya 8 Gashyantare 2025 ubwo bahuriraga i Dar es Salaam muri Tanzania mu nama yigaga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni bo bemeje ko aba basirikare bazahura mu minsi itanu nyuma y’iyo nama.

Icyo aba bagaba bakuru bagombaga gukora ni ugutegura uburyo ihagarikwa ry’imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC rizubahirizwa, hanyuma bagashyikiriza ba Ninisitiri b’ingabo raporo z’ibyo bagezeho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Gashyantare, Perezida Ramaphosa yemeje ibyavugwaga mu itangazamakuru ko aba bagaba bakuru batahuriye i Harare muri Zimbabwe, agaragaza ko ategereje kubona bahuye nk’uko byateganyijwe n’abakuru b’ibihugu.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Dutegereje ko abagaba bakuru b’ingabo bavugana cyangwa bagahura, batangire gutegura uko ihagarikwa ry’imirwano ryakubahirizwa muri kiriya gice, kandi nk’abayobozi tuzahora dushaka uburyo bwo kuvugana no guhura.”

Byari byarateganyijwe ko ba minisitiri b’ingabo bo muri EAC na SADC bazahura mu minsi 30 kugira ngo baganire kuri raporo y’abagaba bakuru, banayishyigikire, gusa bigaragara ko naho hashobora kubamo ubukererwe.

Inama y’abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango yabaye nyuma y’aho umutwe witwaje intwaro wa M23 ufashe Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nyuma y’iminsi umunani, wafashe n’Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Bigaragara ko uko abagaba bakuru b’ingabo batinda guhura, ari ko imirwano ikomeza gufata intera, kuko nta buryo butekanye bwo kuyihagarika buri ruhande ruragaragarizwa. Iki cyuho ni cyo cyatumye ingabo za RDC zigaba ibitero ku birindiro bya M23 muri Kivu y’Amajyepfo, bituma ifata ikibuga cy’indege cya Kavumu na Bukavu.