Polisi y’u Rwanda yasubije umukoresha wa X (yahoze ari Twitter) wifuje kujyanwa i Wawa, avuga ko ubuzima bwo hanze bumunaniye, asaba kujya kwihugura mu myuga.
Ubutumwa bw’uyu musore wiyita Kwigabyanze cyangwa Nibisazi, bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga ku wa 7 Gicurasi 2025, aho yandikiye Polisi agira ati:
“Muraho Polisi y’u Rwanda, ko mbona hanze hano ubuzima bukomeye, mwanyijyaniye i Wawa nkajya kwiyigira imyuga?”
Polisi y’u Rwanda, ibinyujije kuri konti yayo ya X, yamusubije mu buryo bwuje inama n’impanuro, imwibutsa ko ubuzima busaba guhangana no kwihangana, aho kumva ko Wawa ari igisubizo cya buri kibazo.
“Muraho, Kwigabyanze. Erega hanze aha nta muteto nshuti, naho Iwawa wabona ugezeyo bikanga.”
Polisi yakomeje imugira inama yo kwiyandikisha mu mashuri y’imyuga (TVET) aho kujya kwishinga Iwawa, kuko n’iyo gahunda ifite inzira zayo n’abayigenerwa.
“Ariko wareba uko ukomanga muri TVET ubundi ukazihangira imirimo; wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi, ntawamenya.”
Gahunda ya Iwawa ni iyunganira urubyiruko rwasitaye mu buzima, cyane cyane abagaragaza imyitwarire y’ubuzererezi, ibiyobyabwenge cyangwa kutagira gahunda ihamye y’ubuzima.