Ubuyobozi bwa Police FC, bwemeje ko butazakomezanya na Mashami Vincent wari umaze imyaka itatu ari umutoza mukuru wa yo.
Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2024-25, Police FC yatangiye gushimira abo izatazakomezanya na bo.
Uwahereweho, ni Mashami Vincent wari umaze imyaka itatu ayibereye umutoza mukuru.
Police FC yatangaje ko itazakomezanya na Mashami ndetse imushimira ibihe bagiranye.
Bati “Turashimira byimazeyo umutoza, Mashami Vincent n’abari bamwungirije, Bisengimana Justin, Nyandwi Idrissa na Tumaine Emmanuel, ku kazi gakomeye bakoreye ikipe.
Mwese tubifurije ibyiza kuri ejo hanyu hazaza. Ibyiza bizabakurikirane aho muzajya.”
Muri iyi myaka itatu, Mashami yegukanye ibikombe birimo icy’Amahoro, icy’Intwari na Super Coupe.
Iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, yanashimiye abakinnyi itazakomezanya na bo barimo Bigirimana Abedi, Chukwuma Odil, Clovis na Ally.