Rwandanews24

Perezida Museveni Yanyomoje Al Jazeera yavuze ko Uganda yohereje ingabo muri Congo zo kurwanya M23

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yanyomoje amakuru aherutse gutangazwa na televiziyo ya Al Jazeera avuga ko ingabo za Uganda (UPDF) zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugira ngo zirwanye umutwe wa M23.

Mu ijambo rye rigenewe abaturage ba Uganda, Perezida Museveni yasobanuye ko ingabo za Uganda ziri muri Congo atari ugufasha Leta ya Kinshasa kurwanya M23, ahubwo zigamije guhashya umutwe w’iterabwoba wa ADF (Allied Democratic Forces).

Museveni yagaragaje ko kuva mu myaka ine ishize, ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwemeye ubusabe bwa Uganda bwo kohereza abasirikare muri RDC kugira ngo barwanye ADF, umutwe wagize uruhare mu kwica abaturage b’inzirakarengane, barimo Abagande n’Abanye-Congo. Gusa, ngo ibyo bikorwa ntibyakurikiranyweho uko bikwiye.

Museveni yibukije ko ikibazo cy’iterabwoba rya ADF kimaze imyaka irenga 20, guhera mu 2002. Yashimiye Perezida Tshisekedi kuba yaremeye ko ingabo za Uganda zijya mu bice byari byaratewe n’uyu mutwe, aho ngo zabashije kugarura ituze no gufasha abaturage gusubira mu ngo zabo.

Yagaragaje kandi ko Uganda yari ifite n’inshingano yo kurinda ibikorwa by’ubwubatsi bw’umuhanda Kasindi-Beni-Butembo, ndetse nyuma iza no kuba mu ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF), zasabye M23 guhagarika imirwano no gusubira inyuma.

Gusa, nyuma y’uko Leta ya Congo isabye ko ingabo za EACRF zivana ku butaka bwayo, abasirikare ba Uganda basigaranye inshingano ebyiri: kurwanya ADF no kurinda umutekano w’umuhanda Kasindi-Beni-Butembo.

Uko imirwano muri RDC yakomezaga gukaza umurego, Kinshasa yahaye Uganda uburenganzira bwo kongera umubare w’abasirikare muri teritwari ya Lubero, hafi y’imijyi ya Butembo na Bunia.

Museveni yagize ati: “Kuba tuhafite ingabo ntaho bihuriye no kurwanya inyeshyamba za M23. Kuva mu ntangiriro dusaba impande zihanganye kujya mu biganiro.”

Perezida Museveni yavuze ko ibibazo by’umutekano muri RDC bifite amateka azwi, kandi ko abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’abo mu Muryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) bagishyiriyeho umurongo.

Amakuru aheruka avuga ko umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo muri teritwari ya Lubero, aho bivugwa ko uri mu bilometero bike uva mu mujyi wa Butembo.