Perezida Paul Kagame yageze i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’.
Biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa n’abarenga ibihumbi 2000. Umuhango wo kuyitangiza uteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025.
Uretse Perezida Kagame, Africa CEO Forum itegerejwemo Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bari bugire uruhare mu kiganiro kigaruka ku mirongo migari ya politike, ibikorwa n’imiterere y’abantu ikenewe bijyanye n’imiterere y’Isi y’uyu munsi.
Abakuru b’ibihugu bari bugaragaze ibikwiriye kuranga abayobozi bo mu gihe kizaza ku Mugabane wa Afurika, cyane cyane muri iki gihe buri gihugu kireba inyungu zacyo, ibituma uyu munsi Guverinoma za Afurika zigorwa no kwifatira ibyemezo.
Iyi nama y’iminsi ibiri byitezwe ko izaberamo ibiganiro bigamije kurebera hamwe uruhare rw’urwego rw’abikorera mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika.
Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama mu 2024 i Kigali, Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite ubushobozi bwo kuba yagera ku iterambere yifuza mu gihe cyose yahindura imikorere, guhera mu nzego z’imiyoborere, politiki na sosiyete sivile.
Perezida Kagame yashimye uruhare abikorera bagira mu iterambere, agaragaza ko ibihe bishize by’icyorezo n’imihindagurikire y’ibihe, byerekanye igikwiriye gukorwa.
Ati “Mu myaka myinshi, icyagaragaye ni uko imbogamizi duhuriyeho, zishobora gukemuka mu gihe dukoreye hamwe. Ku mugabane wacu ni ingenzi cyane kubaka ubushobozi bwo kubasha gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose.”
Yagaragaje kandi ko abatuye Afurika bakwiriye kubyaza umusaruro amahirwe uyu Mugabane ufite.
Ati “Uyu munsi hafi 20% by’abatuye Isi ni Abanyafurika. Mu 2050, bazaba ari 25% […] muri iki kinyejana, Afurika izaba umugabane ukomeye mu bukungu, ariko kugira ngo tugere ku iterambere, tugomba kuzamura imyumvire yacu.”
Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye ko umutungo kamere wa Afurika ukomeza kubyazwa umusaruro n’abandi, ibyo bawukozemo bakagaruka kubicuruza kuri uyu Mugabane.
Biteganyijwe ko inama nk’iyi itaha izabera mu Rwanda.