Rwandanews24

Perezida Kagame yakiriye Gén. Doumbouya wa Guinée Conakry mu rwuri rwe i Bugesera

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Perezida w’inzibacyuho wa Guinée Conakry, Général de Brigade Mamadou Doumbouya, n’umugore we Lauriane Doumbouya, mu rwuri rwe ruherereye i Kibugabuga, mu Karere ka Bugesera.

Uru ruzinduko rubaye urwa gatatu Gén. Doumbouya agiriye mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe, rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Guinée-Conakry.

Perezida Kagame yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame, hamwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma barimo:

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda

Uyu muhango wabereye ahantu hadasanzwe  mu rwuri rwihariye rwa Perezida Kagame — werekanye icyubahiro n’ubucuti bwihariye bugenda burushaho gukura hagati y’aba bayobozi bombi.

Gén. Doumbouya yageze mu Rwanda tariki ya 1 Gicurasi, atangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Ni ku nshuro ya kabiri agiriye uruzinduko rwemewe mu gihugu kuva yitabiriye irahira rya Perezida Kagame muri Kanama 2024, nyuma y’intsinzi y’amatora.

Muri Mutarama 2024 na bwo yari yasuye u Rwanda, aho yavuze ko yizeye ubuyobozi bwa Perezida Kagame, kandi ko agiye gushyira imbaraga mu gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Urugendo rwa Perezida Kagame i Guinée-Conakry hagati ya Mata 2023 na Gicurasi 2024 rwafunguye inzira y’imikoranire mishya. Muri urwo ruzinduko, u Rwanda na Guinée-Conakry:

Basinyanye amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga n’iterambere ry’ibikorwaremezo

Perezida Kagame yafunguye ikiraro cyamwitiriwe, gihuza abaturage n’ubucuruzi mu bice bitandukanye bya Guinée

Mu Ukwakira 2023, Guinée-Conakry yafunguye Ambasade yayo i Kigali, ari nabwo Souleymane Savané yagizwe Ambasaderi wa mbere w’icyo gihugu mu Rwanda, nyuma y’amezi atatu ashyizwe kuri uwo mwanya.

Ibi byerekana ko u Rwanda na Guinée bashyize imbere diplomasi ishingiye ku bufatanye bw’igihe kirekire, ku ishingiro ry’umutekano, guteza imbere ubukungu no gukorana mu nzego z’ingenzi ku mpande zombi.